AmakuruInkuru NyamukuruPolitiki

Ni iki mu byukuri Amerika na Israel bifuza kuri Iran?

Hirya no hino ku Isi benshi bazi iby’intambara bifuza ko iyo Israel na Amerika bashoje kuri Iran irangira gusa nanone hari n’ababyumva mu makuru gusa batazi aho biva naho byerekeza.

Ariko muri iyi nkuru reka turebere hamwe icyateje iyi ntambara n’intumbero yayo.

Hari abavuga ko intego z’intambara za Perezida Donald Trump zidasobanutse neza, ndetse zihora zihindagurika.

Hari igihe avuga ko igamije gukuraho ubushobozi bwa nikleyeri bwa Iran, kwishyira mu maboko ya Amerika kwa Iran no kwemera ibyo Amerika na Israel bayisaba byose.

Ubundi ujya kumva ukumva avuze ko ashaka gusenya burundu ubutegetsi bwa Repubulika ya Kislam ya Iran.

Kugeza ubu, Iran ntabwo irishyira mu maboko ya Amerika cyangwa ngo isenyuke.

Ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byaberaga i Genève muri Gashyantare 2026, biyobowe na Oman, byari biri gutanga iicyizere ku kibazo cya nikleyeri.

Bivugwa ko Iran yari yiteguye kugirana amasezerano akomeye atanga icyizere ko Tehran itazakora intwaro za nikleyeri.

Gusa ibi bisa nkaho bigoye nyuma y’uko Iran itoye Umutegetsi wayo mushya w’Ikirenga, umugabo ushobora kurakaza cyane Leta y’i Washington, Mojtaba Khamenei, umuhungu wa Ayatollah Ali Khamenei wishwe ku munsi wa mbere w’intambara (hazabaho kwihorera.)

Icyo Iran itashakaga kuganiraho ni ukugabanya cyangwa guhagarika gahunda yayo yo gukora ibisasu bya misile bigera kure cyangwa inkunga yayo ku mitwe ishyigikira muri ako karere, nk’aba-Houthis muri Yemen cyangwa Hezbollah muri Liban.

Leta y’i Washington, hamwe n’abandi benshi mu bafatanyije, bifuza ni uko iyi ntambara irangirana n’ihirikwa ry’ubutegetsi bw’Umutegetsi w’Ikirenga hagashyirwaho guverinoma nshya, itorwa mu buryo bwa demokarasi bashaka, n’ubutegetsi bwa Iran budateje ikibazo ku baturage bayo cyangwa abaturanyi bayo.

Ariko kugeza ubu, ibyo nta kimenyetso na kimwe kigaragaza kuri ibyo bizabaho.

Iran ifite inkombe ndende kurusha izindi zose zo mu kigobe kandi ifite ubushobozi bwo guhagarika ingendo nyinnshi mu gihe kitazwi zica mu nzira ya Hormuz ahaca amato manini asanzwe atwara hafi 20% by’ibitoro byose ku isi.

Perezida wa Amerika Donald Trump yatse ubufasha bwo gufungura uwo muhora gusa ibihugu by’i Burayi ntabwo byabwemeye.

Ibyo bihugu birimo Ubwongereza, Ubutaliyani , Ubudage ,n’ibindi bihugu bihangayikishijwe no gushyira amato yabyo y’intambara mu kaga binyuze mu guherekeza amato y’ubucuruzi agaca muri iriya nzira, mu gihe bitashyigikiye iyi ntambara no mu bihe byashize.

Mu by’ukuri, Iran ivuga ko intambara igomba kurangira yizejwe ko itazongera guterwa ukundi, kandi inasaba indishyi z’intambara ku byangijwe n’indege za Amerika na Israel.

Hagati aho Mu bihugu bitatu biri mu ntambara Amerika, Iran na Israel, Leta ya Netanyahu isa nkaho idashaka kurangiza iyi ntambara.

Barashaka kubona ububiko bwinshi bwa misile za Iran busenywa, hamwe n’ububiko bw’intwaro, ibigo by’ubutegetsi, ahantu hagenewe radar, n’ibirindiro bya IRGC.

Birumvikana ko ibi byose bishobora kongera kubakwa intambara irangiye, bityo Israel yifuza ko Iran yumva ko hari ikiguzi kinini mu kubikora, kandi bivuze ko indege z’intambara za Israel zishobora kugaruka kurasa Iran na nyuma y’iyi ntambara.

Israel ibona ibisasu bya Iran n’umushinga wayo wa nikleyeri nk’ikibazo gikomeye ku kubaho kwayo dore ko ifata Iran nk’umwanzi.

Muri rusange, guverinoma ya Benjamin Netanyahu, ibona ibi bibazo nk’ikintu Israel idashobora kwihanganira.

Gusa nanone ibi si ko abaturage bose ba Israel babibona kuko hari bamwe banenga iyi leta ya Israel kukuba gashozantambara.

Ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu – Arabiya Sawudite, Emira Zunze Ubumwe, Qatar, Bahrain, Kuwait na Oman – byatekerezaga ko bishobora gukomeza kubana mu mahoro na Repubulika ya Kiislamu ya Iran nubwo byahoranaga urwikekwe.

Nubwo banze gushyigikira iyi ntambara kuri Iran, ibi bihugu bikomeje kuraswaho hafi ya buri munsi bivuye ku ndege zitagira abapilote na za misile za Iran.

Iran yo ivuga ko ntakindi igamije ahubwo irikwihorera ku bikorwa n’ibirindiro by’ingabo za Amerika biri muri ibyo bihugu.

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Bagdad muri Iraq yagabweho igitero cya drone n’ibisasu bya kirimbuzi, ubwirinzi bwayo bunanirwa kubikumira byose, ibyatumye igice cyayo gifatwa n’inkongi y’umuriro.

Ni igitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Werurwe 2026, aho bikekwa ko cyagabwe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye Iran, ikorera muri Iraq.

Kuva intambara yo muri Iran itangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026, imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran, ikorera muri Iraq, yagabye ibitero ku nyungu za Amerika muri icyo gihugu mu rwego rwo kwihorera.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *