Mutoni Assia yakomoje kuri depression yatewe no kubyarira muri Amerika
Umukinnyi wa filime ,Mutoni Assia yatangaje ko urugendo rwo kwibarukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamuhinduyeho byinshi mu miterere y’amarangamutima ye kugeza hafi ku kugira agahinda gakabije.
Uyu mubyeyi wamamaye muri sinema nyarwanda nka Gatarina yahishuye ko ubwo yibarukaga umwana we wa mbere yabanje kugorwa no kwikorera ibikorwa by’ibanze byo kwita ku mwana nk’umubyeyi.
Assia aganira na Isimbi TV yavuze ko ibyo bihe byamusigiye igikomere gikomeye, kuko yamaze iminsi myinshi yumva ababaye kandi ahangayitse, kugeza aho yisanga yanga no konsa kubera ububabare.
Ati “Ubwa mbere byarangoye kuko ibere ryanze kuvamo amashereka, rirabyimba cyane kugeza aho buri munsi najyaga mpamagara mama. Njyewe n’ubu iyo mbyibutse mpita mpinduka undeba kubera ukuntu namaze iminsi ndwaye agahinda gakabije ndetse nanga no konsa umwana wanjye kubera ububare budasanzwe numvaga.”
Yanavuze ko ubuzima bwo muri Amerika bwatumye yiga byinshi ari wenyine, kuko nta bantu hafi bari kumufasha nk’uko byari bimeze mu Rwanda.
Yageze aho yiga kwita ku mwana byose wenyine, nko kumwambika, kumutekera no kumurera, kuko umugabo we yabaga ari ku kazi.
Tariki ya 18 Werurwe 2026, nibwo Assia yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga ine yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanze umugabo we Uwizeye Mohammed n’abana babo babiri.
