Umutwe mushya wavutse muri Congo watangiye kugaragaza intego zawo
Umutwe mushya w’inyeshyamba zitwa Mouvement Debout Katanga pour la Libération du Congo (MDKC) wo mu gace ka Katanga watangaje ko uharanira kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse wiyemeje guhagarika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bagaragaza ko kuva bwajyaho, iki Gihugu cyugarijwe n’ibibazo byinshi.
Ibi byangajwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe MDKC , mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mutwe uje wiyongera ku yindi myinshi iri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Uyu mutwe uvuga ko AbanyeCongo bavuga ururimi rw’Ikiswahili bakomoka mu bice byahoze ari Intara ya Katanga, bibasiwe cyane kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi.
Bavuga kandi ko kuva mu 2019, ubwo Perezida Félix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yibasiwe n’ibibazo byinshi.
Uyu mutwe wa MDKC, ugira uti “Twafashe umwanzuro wo guhagarika ubutegetsi bwa Félix Tshilombo dukoresheje inzira zose zemejwe n’amategeko zishoboka.”
Abagize uyu mutwe, bavuga ko intego yabo ari ugutabara Katanga, ariko kandi bakanatabara Igihugu cyose, kuko ibibazo biri hose kandi babona batakomeza kurebera.
Bashinja Perezida Felix Tshisekedi kuganisha ahabi Igihugu cyabo, bityo ko ntakindi akwiye uretse kuva ku butegetsi hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka.
Uyu mutwe bivugwa ko umaze ukwezi ushinzwe, ndete ko ufite ibirindiro muri Pariki y’Igihugu ya Upemba.Ubutegetsi bwa Congo, bwo buvuga ko uyu mutwe waba ufite aho uhuriye n’Ihuriro AFC/M23 rimaze Igihe kinini rihanganye n’Ubutegetsi bwa Congo.
