AmakuruPolitiki

Ibigezweho byabaye mu masaha ashize ku ntambara ya Iran na Israel-Amerika

Dore ibyo wamenya mu bigezweho byabaye mu masaha ashize ku ntambara Iran ihanganyemo mo na Israel ifatanyije n’Amerika.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, baganira ku kamaro ko kongera gufungura umuhora wa Hormuz ufatwa nk’ingenzi mu bucuruzi mpuzamahanga. Nubwo ayo makuru yatangajwe n’ibiro bya Starmer, nta bisobanuro byimbitse byatanzwe ku byavuye muri ibyo biganiro.

Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwa yo bwatangaje ko uwo muhora ukomeza gufungurirwa ibihugu byose, ariko buvuga ko utazakoreshwa n’abarenga ku mategeko ku butaka bwa yo.

Mu rwego rw’ubukungu, amasoko y’imari akomeye muri Aziya yatangiye icyumweru agaragaza igabanuka rikomeye, mu gihe ibiciro bya peteroli byo byakomeje guhindagurika bitewe n’izo mvururu.

Hagati aho, igisirikare cya Israel cyatangaje ko imirwano n’imitwe ya Hezbollah ifashwa na Iran ishobora kumara igihe kirekire, gishobora kugera ku byumweru byinshi.

Mugitondo cyo kuri uyu munsi, Israel yatangaje ko yagabye ibitero bikomeye ku murwa mukuru wa Iran, Tehran, ivuga ko byibasiye ibikorwa by’iterabwoba. Yanavuze ko iri gutegura kwagura ibitero kuri Hezbollah muri Libani, ibintu byateje impungenge ko hashobora kuba intambara yo ku butaka.

Mu bindi bihugu byo muri ako karere, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko zagize uruhare mu gusubiza igitero cya misile, mu gihe Bahrain yo yashyizeho impuruza ya misile mugitondo cyo kuri uyu munsi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *