RIB yatangiye iperereza ku rupfu rw’umusore wa RP-Tumba College n’umukobwa wari wamusuye
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga benshi bakomeje kugaruka ku nkuru y’urupfu rw’umusore wigaga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, muri RP- Tumba College mu Karere ka Rulindo, wasanzwe mu nzu abamo yapfuye ndetse n’umukobwa wari wamusuye yitabye Imana.
Benshi bakomeje kwibaza uko byagenze kugira ngo umusore asangwe amanitse mu nzitiramibu yapfuye, n’umukobwa aryamye hasi na we yapfuye.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko abapfuye ari Irakoze Angelo, na Ingabire Samantha.
RIB yemeje ko yatangiye iperereza ku rupfu rwa Irakoze Angelo w’imyaka 20, na Ingabire Samanta w’imyaka 19, basanzwe mu nzu imwe bapfuye tariki 23 Werurwe, 2026.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hakekwa ko Irakoze Angelo yaba yarishe Ingabire Samanta, nyuma akaza kwiyahura, gusa Impamvu yaba yarateye ibi ntiramenyekana.
RIB irasaba abaturage, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda gukwirakwiza amakuru atizewe (speculation), cyangwa adafitiwe gihamya ku mpamvu zateye uru rupfu, kuko bishobora kubangamira iperereza.RIB yihanganishije imiryango ya Ingabire na Irakoze.
Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yatangaje ko ibi byabereye mu rugo rw’umuntu wari ufite inzu zikodeshwa uwo muhungu yabagamo. Basanze uwo musore wari ufite imyaka 20 ari mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye n’umukobwa agaramye ku buriri yapfuye.
Meya Mukanyirigira yongeyeho ko bikekwa ko uwo musore ari we wishe uwo mukobwa na we yarangiza akiyahura kuko ngo hari ubutumwa bwo kuri telefone yoherereje iwabo w’umukobwa ababwira ko amaze kumwica ngo yongeraho n’aho bazasanga umurambo we
Abaturage ni bo batanze amakuru, abayobozi bamena inzu basanga abo bantu bombi bapfuye, basanze bari bifungiranyemo imbere hariho n’ingufuri.
