AmakuruImyidagaduroUncategorized

Meta na YouTube mu gihirahiro nyuma yo gutsindwa urubanza rukomeye

Urukiko rw’i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwatangaje intsinzi idasanzwe ku mukobwa w’imyaka 20 witwa Kaley, wari warareze Meta (nyiri Facebook, Instagram na WhatsApp) na Google (nyiri YouTube) kubera kumugiraho ingaruka mbi z’imikorere y’imbuga nkoranyambaga akiri umwana.

Abacamanza basanze Meta na Google barakoze ku bushake, binyuze ku mbuga za bo, ibikorwa byangizaga ubuzima bwo mu mutwe bwa Kaley, bituma agira ibibazo bikomeye by’imitekerereze n’amarangamutima.

Kaley yahawe indishyi zingana na miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika (angana na miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda), harimo miliyoni 3 mu ndishyi zisanzwe n’izindi miliyoni 3 z’indishyi zigamije guhana, nyuma y’uko urukiko rubonye ko izi kompanyi “zakoresheje uburyo bw’uburiganya n’ikandamiza” mu mikorere ya bo.

Meta izishyura 70% by’ayo mafaranga, mu gihe Google izishyura 30% asigaye.

Nyamara, buri kompanyi yavuze ko itemeranya n’uyu mwanzuro kandi izawurwanya mu nkiko. Meta yavuze ko “ubuzima bwo mu mutwe bw’abangavu n’abakiri bato ari ikibazo gikomeye, kandi ntibishobora guterwa n’urubuga rumwe gusa,” ikongeraho ko izakomeza kwiregura.

Umuvugizi wa Google na we yavuze ko “YouTube itakagombye kugereranywa n’imbuga nkoranyambaga zikoreshwa nabi, kuko ari urubuga rwo kureba amashusho rwubatswe mu buryo bwo gushyira mu gaciro”.

Uyu mwanzuro w’urukiko ushobora kugira ingaruka ku zindi manza nyinshi zitegerejwe mu nkiko z’Amerika ku birebana n’ingaruka z’imbuga nkoranyambaga ku bakiri bato.

Laura Marquez-Garrett (hagati) ari kumwe n’ababyeyi bafite abana bagizweho ingaruka no kubatwa n’imbuga nkoranyambaga (Ifoto: KQED)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *