Abakinnyi ba Iran babujijwe kujya mu bihugu by’abanzi
Minisiteri ya Siporo muri Iran yafashe icyemezo cyo kubuza amakipe y’igihugu n’abakinnyi ba yo kujya mu marushanwa abera mu bihugu ifata nk’abanzi, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta y’icyo gihugu.
Iyo minisiteri yasobanuye ko kujya gukinira mu bihugu bitizewe mu bijyanye n’umutekano w’abakinnyi n’abagize amakipe ya Iran bidashoboka, bityo ko izo ngendo zibujijwe kugeza igihe hazafatirwa andi mabwiriza mashya.
Iri tegeko rishobora kuzagira ingaruka ku Gikombe cy’Isi cya FIFA giteganyijwe muri iyi mpeshyi kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Biteganyijwe ko imikino ya Iran mu matsinda izabera mu mijyi ya Los Angeles na Seattle muri Amerika.
Ku rundi ruhande, Iran yamaze gusaba ku mugaragaro ko iyo mikino yakimurirwa muri Mexique, icyifuzo Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yavuze ko cyakwigwaho.
Mu minsi ishize, Perezida Trump yatangaje ko Iran yemerewe kwitabira iri rushanwa, ariko agaragaza impungenge ku mutekano wa bo, avuga ko atabona ari byiza ko bajya gukinira muri Amerika ku bw’ubuzima n’umutekano wa bo.
