Umugore w’Umunya-Espagne yemerewe gupfa bamuhuhuye nyuma y’igihe abiburana mu rukiko
Umugore wo muri Esipanye (Espagne) ku mugabane w’Uburayi wari umaze igihe kirekire ahangana n’umubyeyi we mu mategeko ku bijyanye no guhitamo kwiyahura yitabye Imana akoresheje uburyo bwo guhuhurwa (euthanasia) ku wa Kane w’ejo hashize.
Noelia Castillo, w’i Barcelona wari afite imyaka 25, yari amaze igihe atabasha gutambuka nyuma y’imvune y’urutirigongo yagize mu 2022 ubwo yageragezaga kwiyahura, bigatuma amaguru ye atongera gukora.
Leta ya Catalunya yari yamuhaye uburenganzira bwo gupfa afashijwe mu mpeshyi ya 2024, ariko ubwo buryo buhagarikwa ku munota wa nyuma kubera imyanzuro y’amategeko yaturutse ku mubyeyi we, afashijwe n’Ishyirahamwe ry’Abavoka b’Abakristo bazwi ku izina rya “Abogados Cristianos”.
Umubyeyi we yavuze ko umukobwa we afite indwara y’imitekerereze ishobora kugira ingaruka ku myanzuro afata. Yanagaragaje ko leta ifite inshingano yo kurinda ubuzima bw’abantu, cyane cyane abari mu kaga, nk’umuntu ukiri muto ufite ibibazo byo mu mutwe.
Iri koranabuhanga ryateje intambara y’amategeko yamaze amezi 18, irangira Urukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu rw’i Burayi (ECHR) rwemeje ko Noelia Castillo afite uburenganzira bwo gufata icyemezo.
Ku mugoroba wo ku wa Kane w’ejo hashize tariki ya 26 Werurwe 2026, Abogados Cristianos batangaje kuri X ko Castillo yitabye Imana akoresheje “euthanasia”, basobanura ko ikibazo cye cyerekanye ibibazo bikomeye biri mu mategeko yo gupfa umuntu ahuhuwe muri Esipanye.
Mu kiganiro na televiziyo yo muri Esipanye mu ntangiriro z’iki cyumweru, Castillo yavuze ko umubyeyi we yagerageje kumubuza mu buryo bw’amategeko gufata icyemezo cyo gupfana icyubahiro. Yagize ati: “Ntiyubahirije icyemezo cyanjye kandi ntazigera acyubahiriza”.
Yanavuze ko ubwana bwe bwari bugoye cyane, igihe kinini yakimaze mu bigo byita ku bana, kandi ko yigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umukunzi we bari bamaze imyaka ine bakundana ubwo yari afashe imiti imufasha gusinzira, ndetse ko hari ikindi gihe yongeye guhohoterwa n’abagabo benshi mu kabari..
Uyu mukobwa w’imyaka 25 yavuze ko yahoraga yumva ari wenyine kandi atigeze agira gushidikanya ku cyemezo cyo gupfa akoresheje “euthanasia”.
Ati: “Nta muntu n’umwe wo mu muryango wanjye unshyigikiye”. Njye ngendana ubu bubabare bwose mwebwe mukaguma hano, ariko se iby’ububabare nanyuzemo mu myaka myinshi bizagenda bite? Ndashaka gusa kugenda mu mahoro no guhagarika ububabare”.
“Umunezero w’umubyeyi cyangwa w’umuvandimwe ntugomba kubangamira umuneero w’uwo mwana.”
Noelia yavuze ko umuryango we ushobora kuza kumusezera, ariko yongeraho ko yifuzaga kuba wenyine n’umuganga we mu gihe urushinge rumuhuhura rwaba ruri gukora.
Nyina, Yolanda, yavuze ko adashigikiye icyemezo cy’umukobwa we, ariko “yacyubashye”.
Amategeko ya “euthanasia” muri Esipanye yashyizwe mu bikorwa mu 2021. Nk’uko imibare ya leta ibigaragaza, mu 2024 hemejwe ubusabe bw’abantu 426 basabaga gupfa bahuhuwe, ari na wo mwaka uheruka kugaragaramo umubare munini w’abasaba guhuhurwa.
Ni ubwa mbere dosiye nk’iyi yagejejwe mu rukiko kugira ngo umucamanza afate umwanzuro.
