AmakuruPolitikiUncategorized

Ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’Ingabo zidasanzwe (Amafoto

Ba ofisiye n’abandi basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy’amezi icyenda.

Ni amahugurwa yaberaga mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyabaye kuri uyu wa 28 Werurwe 2026 cyayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarak Muganga..

Mu ijambo rye, yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n’ imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.

Gen Mubarak Muganga yasabye abasoje amasomo gukomeza kugira intego, gukomera ku kinyabupfura, no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa mu mirimo bazakora mu gihe kiri imbere.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abajenerali ba RDF n’abandi ba ofisiye bakuru.

Gen MK Mubarakh yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n’ imyitwarire myiza byabaranze

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *