Kuki abagore n’abakobwa batishimira ingano y’amabere yabo?
Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abagore n’abakobwa benshi bagira ipfunwe ndetse bakanagira impungenge zishingiye ku miterere n’ingano y’amabere yabo. Ibi akenshi biterwa n’uko amabere afatwa nk’ikimenyetso cy’ubwiza bw’umugore muri sosiyete zitandukanye cyangwa mu mico y’ibihugu bitandukanye.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru International Journal of Sexual Health bwerekanye ko abagore n’abakobwa basaga 70% ku Isi batishimiye ingano y’amabere bafite aho bamwe baterwa ipfunwe n’uko bafite mato mu gihe abandi bahangayikishwa n’uko ari manini.
Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’abaganga babaga (International Society of Aesthetic Plastic Surgery (ISAPS), bwagaragaje ko abakobwa n’abagore babarirwa muri miliyoni 4 buri mwaka ari bo bibagisha amabere ku Isi kugira ngo bayongere, bayagabanye, cyangwa bayahagarike atere uko bifuza.
Ubu bishakashatsi bwerekana ko abagore barenga miliyoni 1.8 buri mwaka ari bo bibagisha ngo bongere ingano y’amabere bafite bashyiramo “implants” kugira ngo abe manini.
Ni mu gihe kandi abagore barenga 900,000 buri mwaka babagwa kugira ngo amabere yabo yaguye yongere ahagarare neza.
Abagera kuri 650,000 buri mwaka babagwa kugira ngo bagabanye ingano y’amabere yabo abe mato.Ubushakashatsi bwerekana ko hejuru ya 53% by’abongeresha amabere ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 34.
Ibi akenshi biterwa n’icyifuzo cyo gusa n’abantu babona ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kumva ko amabere ateye neza aricyo kimenyetso cy’ubwiza.
Ikinyamakuru International Journal of Sexual Health cyagaragaje ko abagore baterwa ipfunwe n’ingano y’amabere bafite bitewe n’impamvu zitandukanye ziterwa n’uko iki ari igice kigaragarira buri wese ndetse kikaba gifite ubusobanura bukomeye ku bwiza, uburanga, kuberwa, n’imiterere y’umukobwa.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore benshi baterwa ipfunwe n’uko amabere yabo yaguye, bakumva ko batagifite uburanga.
Bagaragaje ko kandi kimwe mu bituma abakobwa batanyurwa n’ingano y’amabere bafite ari ukwigereranya n’abandi bigatuma bishiraho igitutu cy’uko ayo bamwe bafite atameze nk’ay’undi muntu runaka babonye ku mbuga nkoranyambaga.
Ubushakashatsi bwerekana ko abagore bagera kuri 85% bambara isutiye zitabakwira aho akenshi bambara intoya, mu gihye bagiye ahantu runaka cyane cyane mu ruhame biturutse ku kugira ipfunwe ry’uburyo amabere yabo agaragara mu myambaro.
Ubushakashatsi bw’iki kinyamakuru kandi bwerekana ko kubera ko amabere ari kimwe mu bice bikurura abagabo cyane, abakobwa bafite amabere bumva ko ari mato cyangwa ayaguye bashobora kugira ipfunwe n’ubwoba bwo kutanyura abakunzi babo bishobora no gutuma bagira ubwoba bwo kubatakaza.
