AmakuruPolitiki

DRC: Inyeshyamba za ADF zashimuse abantu barenga 300 mu minsi ibiri

Mu minsi ibiri ishize, abasivile barenga 300 bashimuswe n’inyeshyamba za ADF mu gace ka Irumu, ku muhanda wa Mambasa-Komanda, mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byongeye kugaragaza ubukana bushya bw’urugomo muri ako karere.

Ibi bitero byatangiye ku wa Gatandatu mu mudugudu wa Babungwe, aho abantu bagera ku 100, barimo cyane cyane abahinzi, bafashwe bugwate. Ku munsi wakurikiyeho, ku Cyumweru mugitondo, abo bagizi ba nabi bagabye igitero mu mudugudu wa Lomalisa, babanza kurasa amasasu mbere yo gushimuta abandi basivile barenga 200, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Nyuma y’aho, ibikorwa by’urugomo byakomeje no mu duce twa Mabukulu na Masoli.

Amakuru asesengura uko umutekano uhagaze muri aka gace agaragaza ko ibintu bikomeje kuba bibi cyane. John Vuleverio, uharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko umubare w’abashimuswe ushobora kuba ugeze ku 388 nk’uko byatangajwe na BBC.

Yagize ati: “Ibi bikorwa byo gushimuta byashyize abaturage mu kaga gakomeye, kandi kurinda abasivile ni inshingano ya mbere ya leta”.

Yanagaragaje impungenge ko hari abashimuswe bashobora kuba barishwe, cyane cyane mu mashyamba aho abo bagizi ba nabi bakorera.

Ibi bitero bishya byongeye kugaragaza ko umutekano muke ukomeje kwibasira uburasirazuba bwa DR Congo, aho abaturage ari bo bibasirwa kurusha abandi, nk’uko sosiyete sivile ibigaragaza.

Abayobozi b’akarere batangaje ko biteguye gutangaza icyerekezo n’ingamba bafashe kuri iki kibazo mu masaha ari imbere.

Inyeshyamba za ADF zikunze kwibasira Intara ya Ituri (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *