AmakuruPolitiki

Perezida Ndayishimiye yagize icyo avuga ku nkongi yibasiye ububiko bw’intwaro

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yihanganishije abaturage b’igihugu cye ndetse n’abandi bose bagaragaje ubutumwa bwo kwifatanya na bo, nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare buri mu kigo cya gisirikare cya Musaga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (Twitter), Ndayishimiye yashimiye byimazeyo abagaragaje ubufatanye muri icyo kibazo.

Yagize ati: “Mu izina ry’abaturage b’u Burundi, ndashimira cyane buri wese, yaba uri hafi cyangwa kure, wagaragaje ubufatanye nyuma y’inkongi yibasiye ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare bwa Musaga”. Yongeyeho ko abaturage badakwiye kugira impungenge kuko “ibintu byamaze gusubira mu buryo.”

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano mu Burundi agaragaza ko iyo nkongi yibasiye ububiko bwari bubitsemo intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare, bikekwa ko ishobora kuba yaratewe n’impamvu zitaramenyekana neza, zirimo nko gushyuha gukabije cyangwa ikibazo cy’amashanyarazi. Nubwo bimeze bityo, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyo nkongi.

Abaturage batuye hafi y’icyo kigo cya gisirikare batangaje ko babonye umwotsi mwinshi n’iturika ryumvikanye mu masaha y’igicamu si cy’ejo hashize, ibintu byateye ubwoba mu gace ka Musaga. Icyakora, inzego z’umutekano zahise zitabara vuba, zituma umuriro uzimywa utarakwirakwira cyane.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku byangiritse byose cyangwa niba hari ababa barahitanywe n’iyo nkongi, ariko ubuyobozi bw’u Burundi buvuga ko bukomeje gukurikirana uko ibintu byifashe no gufata ingamba zo kwirinda ko byongera kubaho.

Iyi nkongi ibaye mu gihe ibihugu byinshi byo mu karere bikomeje gushyira imbaraga mu gucunga neza ububiko bw’intwaro, hagamijwe kwirinda impanuka zishobora guteza umutekano muke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *