Ubuzima bwa Jay Squeezer uzwi nka Kasuku buri mukaga
Jay Squeezer uzwi nka Kasuku ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo, yatangaje amagambo akomeye agaragaza ubuzima ko bwe buri mu kaga.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ku wa 13 Kanama 2026 uyu musore yavuze ko yari yishwe n’abantu bataramenyekana, ariko Imana ikinga ukuboko.
Muri ubwo butumwa Jay Squeezer yavuze ko abo bantu bashatse kumuhitana bari bambaye ibihisha amasura yabo gusa yumvise ko bavugaga Ikinyarwanda.
Jay Squeezer ntiyatangaje uko iki gikorwa cy’ubugizi bwanabi cyakozwe cyangwa se aho cyabereye ndetse nuko yarokotse.
Yanditse agira ati “Nari nishwe n’abantu bambaye mask , ariko bavuga ikinyarwanda , Imana nsenga niyo intabaye.”
Uyu musore yashimiye Imana imurokoye gusa igikomeje kwibazwaho byinshi ni uburyo amaze amasaha arega 16 ataraguruka kuri izi mbuga nkoranyambaga.
Abamukurikira batangiye kwibaza ku byamubayeho ndetse bagaragaza impungenge n’amarangamutima atandukanye, bamwe bamwihanganisha, abandi bamugira inama yo kurushaho kwitwararika no kurinda ubuzima bwe.
Kasukuasanzwe azwiho kuvuga adaciye ku ruhande no gutanga ibitekerezo bikora ku mitima ya benshi bitewe n’amagambo cyangwa ibiganiro anyuza ku mbuga nkoranyambaga.
Hari abamunenga bavuga ko atukana cyane cyangwa avuga amagambo nyandagazi atishimirwa nabo avugaho.
Nubwo atatanze ibisobanuro birambuye ku byamubayeho, ubutumwa bwe bwatumye bamwe bamugira inama yo kwitwararika ndetse no kwirinda kuko afite abanzi benshi bitewe n’ibyo atangaza cyane cyane ku batavuga rumwe n’u Rwanda.



