AmakuruPolitiki

Burundi: Hatangijwe ubukangurambaga bw’amatora ya perezida ya 2027

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uzwi kandi nka General Neva, yageze kuri Stade Ingoma i Gitega ari kumwe n’umugore we, Angéline Ndayishimiye, aho yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage ibijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abagize Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yigenga (CENI), abagize Guverinoma y’u Burundi, abahagarariye Inteko Ishinga Amategeko n’Umutwe wa Sena, ndetse n’abayobozi b’inzego z’umutekano n’igisirikare.

Ni igikorwa cyitabiriwe kandi n’imbaga y’abaturage benshi, kigaragaza uruhare rwa bo mu bikorwa bya demokarasi n’amatora ateganyijwe mu myaka iri imbere.

Iki gikorwa cyateguwe na CENI cyabereye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Amatora arangwa n’ubwuzuzanye n’umucyo, ashingiye kuri demokarasi, ubwisanzure n’ituze”.

Ubwo yayitangizaga, Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko amatora ari inkingi ya demokarasi, asaba abaturage bose kuzayitabira mu bwisanzure no mu ituze, kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere gishingiye ku mahame ya demokarasi.

Perezida Ndayishimiye ari kumwe na Madamu we, Angeline Ndayishimiye (Urubuga X rwa Ntare Rushatsi)
Hari abayobozi batandukanye barimo na Denise Nkurunziza, Umudamu wa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza (Urubuga X rwa Ntare Rushatsi)
Ubwo Perezida Ndayishimiye yageraga kuri stade Ingoma ari kumwe na Madamu we (Urubuga X rwa Ntare Rushatsi)
Bamwe mu bakuriye inzego za gisirikare bari bitabiriye uyu muhango (Urubuga X rwa Ntare Rushatsi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *