Amagambo ya Museveni wishimiye kubona umwuzukuru we ashyingirwa
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yishimira cyane kubona umwuzukuru we ashyingirwa, agaragaza ko ari imwe mu migisha ikomeye Imana yamuhaye mu buzima bwe.
Mu butumwa bwe, Museveni yavuze ko ashimira Imana yamuhaye we n’umugore we Janet umuryango, bakabasha kubyara no kurera abana ba bo no mu bihe bikomeye Uganda yanyuzemo byari birimo umutekano muke n’ibibazo byinshi.
Yavuze ko yishimira kuba yaragize amahirwe yo kubona abana be bakura, bagashinga ingo za bo, none akaba ageze no ku rwego rwo kubona abuzukuru, by’umwihariko kubona umwuzukuru we ashyingirwa.
Uwo mwuzukuru witwa Nsasiirwe Keinembabazi Karugire, akaba ari umukobwa wa Natasha Karugire na Edwin Karugire. Museveni yavuze ko yishimiye cyane kubona uyu mukobwa we w’umwuzukuru yinjira mu rushako, ashimangira ko ari intambwe ikomeye ku muryango.
Nsasiirwe Keinembabazi Karugire yashyingiwe n’umusore uzwi ku izina rya Tash, akaba ari umuhungu wa Lt. Gen. Sam Kavuma.
Perezida Museveni yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko ibi byose bimwigisha ko iyo umuntu akora umurimo w’Imana, na yo imukorera ibye, akomeza gushimira Imana ku migisha yakomeje guhabwa we n’umuryango we muri rusange.



