Amerika yafatiye ibihano uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Imari y’icyo gihugu.
Bivugwa ko Kabila yatanze inkunga y’amafaranga kuri AFC agamije kugira uruhare mu guhindura politiki mu burasirazuba bwa RDC. Yanashishikarije abasirikare ba FARDC (Ingabo za Leta ya Congo) gutoroka bakajya kwifatanya na AFC/M23 kugira ngo uwo mutwe ugire imbaraga nyinshi.
Byongeye kandi, Kabila ngo yagerageje gutegura ibitero byo kugaba ku ngabo za FARDC ari hanze ya RDC, ariko umugambi we ntiwagezweho. Hari kandi amakuru avuga ko yashatse gushyigikira umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, agamije kongera kugira ijambo rikomeye muri politiki y’igihugu.
Ibi bihano bivuze ko umutungo we wose uri muri Amerika cyangwa ugenzurwa n’Abanyamerika uhagaritswe, ndetse n’ibigo bifitwe ku kigero cya 50% cyangwa kirenga na byo bikaba bifatiwe ibihano. Abanyamerika babujijwe gukorana na we, kandi abazabirengaho bashobora guhanishwa ibihano bikomeye.
Na none, n’abatari Abanyamerika bashobora gufatirwa ibihano mu gihe bafasha mu kurenga kuri aya mategeko. Abatanga amakuru ku byaha byo kurenga ku bihano bashobora guhabwa ibihembo mu gihe bituma hafatwa ibyemezo bitanga ibihano by’amafaranga arenga miliyoni imwe y’amadolari.
Urwego rw’Amerika Rushinzwe Kugenzura Umutungo w’Abanyamahanga (OFAC) rwemeje ko intego y’ibihano atari uguhana gusa, ahubwo ari uguhindura imyitwarire, kandi bishoboka no gukurwa ku rutonde rw’abafatiwe ibihano mu gihe ibisabwa byubahirijwe.
Umujyi wa Kinshasa umaze igihe ushinja Kabila gufasha umutwe wa M23 ukomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Umwaka ushize, Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu adahari n’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa, rumuhamya ibyaha birimo iby’intambara, ubugambanyi n’ibyibasiye inyokomuntu. Uru rubanza rwashingiye ku byo ashinjwa byo gushyigikira uwo mutwe w’inyeshyamba.
Kabila yamaganye ibyo aregwa, avuga ko ubutabera bwo muri RDC bwahinduwe urubuga rwa politiki.
Yamaze hafi imyaka 20 ku butegetsi mbere yo kubuvaho nyuma y’imyigaragambyo yahitanye abantu benshi. Kuva mu mpera za 2023, Kabila akunze kuba atuye muri Afurika y’Epfo, nubwo muri Gicurasi 2025 yigeze kugaragara i Goma, umujyi uri mu maboko y’inyeshyamba mu burasirazuba bwa Congo.
Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi yafashe ingamba zo guhagarika ibikorwa by’ishyaka rya politiki rya Kabila ndetse no gufatira imitungo y’abayobozi ba ryo.

