Lynda Priya yasubije abatekereza ko asuzugura umugabo we
Uwankusi Lynda uzwi nka Lynda Priya muri sinema nyarwanda, yatangaje ko yishimira umugabo we, Irenge Christian, ndetse akunda uburyo yamweretse ukuri kuva bagitangira gukundana, ndetse akamubwira ko afite umwana yabyaranye n’undi mugore.
Lynda avuga ko ibi biri mu bintu byatumye bemeranya gutangira ubuzima bushya nta cyo bahishanya.
Yavuze ko kumubwiza ukuri biri mu byamushimishije cyane kuko yabonye umugabo w’inyangamugayo utagira icyo amuhisha, haba ku buzima bwe bwite n’ibyo atunze.
Ibi abitangaje mu gihe hari hamaze iminsi humvikana ibihuha ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko mu rugo rwabo harimo ibibazo bishingiye ku mwana umugabo we yaba yarigeze guhisha mbere yo gushyingiranwa.
Ibi Lynda yabihakanye, avuga ko nta na rimwe asuzugura umugabo we nk’uko byavugwaga.
Ku ruhande rwe, Christian nawe yashimangiye ko atari umuntu ucishwa bugufi cyangwa utegekwa mu buryo budakwiye, agaragaza ko bafitanye umubano ushingiye ku bwubahane.
Bombi bavuga ko mbere yo kuba umugabo n’umugore, ari inshuti magara, kandi iyo mibanire ari yo ibafasha kubaka urugo rwabo mu bwumvikane.
Byongeye kandi, aba bombi batangaje ko bafite filime nshya y’uruhererekane bise “Muri Lodge Series”, igaragaza inkuru y’umugabo ufite imyitwarire yo guca inyuma umugore we, bikagira ingaruka ku nshingano zo mu muryango.

