Umujyi wa Kigali uravugwaho kwambura miliyoni 10Frw abawufashije gutera ubusitani mugihe wakiraga irushanwa rya UCI
Abakozi bafashije umujyi wa Kigali gutera ubusitani mu gihe wakiraga shampiyona y’Isi y’Amagare ya UCI 2025 baratabaza basaba kwishyurwa agera kuri miliyoni 10Frw bakoreye.
Nubwo bamaze igihe bataka umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yagaragaje ko abagize Koperative bakoranye mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali bagiye batinda kwegeranya ibisabwa kugirango bishyurwe abizeza ko mugihe cya vuba baraba bishyuwe.
Emma Claudine yatangaje ibi nyuma y’igihe abakozi bakoranye nawo batera ubusitani muri Kigali mugihe haberaga irushanwa rya UCI bavuga ko bambuwe.
Aba bakozi bavuga ko amasezerano bari bagiranye na Kigali Youth Cooperatives Gasabo yari yabemereye ko bazishyurwa nyuma y’iminsi 15 barangije igikorwa.
Ku ruhande rwa Cooperative nabo batunga agatoki Umujyi wa Kigali watinze kubishyura.
Ni amasezerano yashyizweho umukono tariki ya 16/9/2025 yagombaga kubahirizwa mu gihe cy’iminsi 15.
Nubwo ibi bimeze bityo Umujyi wa Kigali wahawe ikirango cya “UCI Bike City”, mu nama izwi nka ‘UCI Mobility & Bike City Forum’ yabereye i Athens mu Bugereki tariki 10-11 Gicurasi, nyuma yo kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI) 2025.
Iki gihembo ni igihamya cy’ibikorwa Umujyi wa Kigali ukomeje gukora mu guteza imbere ubwikorezi burengera ibidukikije n’iterambere rirambye.
Gishimangira kandi ubushake bw’u Rwanda mu guteza imbere Umukino w’Amagare, ubwikorezi butangiza ibidukikije no kwakira amarushanwa mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru.


