Yampano yasabiye imbabazi abarimo Djihad
Umuhanzi nyarwanda, Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano wa Boi, yasabiye imbabazi umuntu wese ufungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyamubayeho barimo Djihad nubwo atabavuze mu mazina.
Uyu muhanzi yageneye ubutumwa Abanyarwanda bose, abasaba kwimakaza urukundo, amahoro no kubahana, agaragaza ko igihe kigeze ngo abantu bareke ibikorwa byose byakurura urwango n’amacakubiri.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko abantu bakora amakosa kandi bamwe bagafatwa n’ibitekerezo bibi bitewe n’uburakari, ubusinzi cyangwa ibibazo bahura na byo mu buzima bwa buri munsi. Gusa yibukije ko iyo umuntu agendeye ku makuru atari yo cyangwa ku rwango, bishobora guteza amakimbirane ndetse n’intambara zidashira.
Yampano yavuze ko igihe kigeze ngo abantu bose bahitemo inzira y’amahoro no gusabirana imbabazi aho gukomeza kubiba urwango. Yasabye buri wese gufungura umutima, akirinda amagambo cyangwa ibikorwa bishobora kubabaza abandi.
Yagize ati: “Abantu bakwiye kureka amagambo yo gusebanya, gutukana no gukomeretsanya mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahubwo bakimakaza ubumuntu, urukundo n’ubwiyunge”.
Uyu muhanzi kandi yahumurije abakomeje kunyura mu bihe bikomeye, ababwira ko badakwiye kwiheba kubera ibibazo bahura na byo, ahubwo bakomeza kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Yampano yanatangaje ko ari gutegura album nshya yise “On The World”, yavuze ko izibanda ku rugendo rw’ubuzima, ukwiyubaka, gukomera no gukomeza gutera imbere.
Yasabye abakunzi be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza gushyigikirana no kubaka igihugu kirangwa n’amahoro n’urukundo.
Abafungiye ibyaha bifitanye isano n’ibyamubayeho barimo Kalisa John uzwi nka “K. John”, Ishimwe François Xavier, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka “Djihad” ndetse Kwizera Nestor uzwi nka “Pappy Nesta” bose bakurikiranyweho ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni yabYamoano ari gutera akabariro n’umukunzi we.
Aba bose bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese. Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man we yagizwe umwere.


