AmakuruImyidagaduro

Abanyamakuru babiri bakatiwe bazira gutangaza ko Perezida afite umubano w’ibanga n’uwahoze ari umukozi we

Imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru yasabye ko abanyamakuru Mohamed Shahzan na Leevan Ali Nasir bo muri Maldives bafungurwa nyuma yo gukatirwa igifungo bazira gutangaza inkuru ku bivugwa ko Perezida Mohamed Muizzu yaba yaragiranye umubano wihariye n’uwahoze ari umukozi we.

Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko aba banyamakuru basanzwe bakorera urubuga rw’Adhadhu bakatiwe n’urukiko rw’i Male, Shahzan akatirwa iminsi 15 y’igifungo naho Nasir akatirwa iminsi 10. Byatewe n’ikorwa ry’inkuru mbarankuru yiswe “Aisha”, yasohotse muri Werurwe, irimo ubuhamya bw’umugore wavugaga ko yagiranye umubano na Perezida Muizzu. Perezida yabihakanye yivuye inyuma, abyita ibinyoma.

Polisi yanasatse ibiro by’Adhadhu ifatira ibikoresho bya yo by’ikoranabuhanga. Shahzan yafunzwe nyuma yo kubaza Perezida ku mahamagara bivugwa ko yakoraga nijoro, naho Nasir afungwa azira gutangaza inkuru ku cyemezo cy’urukiko cyabuzaga kuganira kuri ayo makuru.

Adhadhu yavuze ko urubanza rwabaye mu ibanga kandi abanyamakuru batahawe umwanya uhagije wo kwiregura. Imiryango irengera abanyamakuru, harimo CPJ n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abanyamakuru, yavuze ko ibyo ari uburyo bwo gucecekesha itangazamakuru rikora inkuru zicukumbuye.

Abanditsi bakuru babiri b’Adhadhu na bo bagejejwe imbere y’urukiko bashinjwa icyaha cyo gushinja umuntu ubusambanyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ya kisilamu, icyaha gishobora kubahanisha igifungo ndetse no gukubitwa inkoni.

Abatavuga rumwe na leta bavuga ko ibi bikorwa bigaragaza gusubira inyuma kwa demokarasi n’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri Maldives, mu gihe leta yo ivuga ko iri kubahiriza amategeko kandi yubaha itangazamakuru ryigenga.

Abanyamakuru bo muri Maldives, Mohamed Shahzan na Leevan Ali Nasir, bakatiwe igifungo cy’iminsi 15 n’icy’iminsi 10 bikurikirana. [Ifoto yatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Maldives]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *