RIB yasobanuye ikibazo cy’Umunyamakurukazi wandikiye Perezida Kagame nyuma yo kugaragaza ko yahohotewe akabura ubutabera
Glory Iribagiza Umunyamakurukazi wa The New Times yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Kagame, amugaragariza ko yahuye n’ akarengane ariko akimwa ubutabera.
Uyu mukobwa yagaragaje ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina akitabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) binyuze muri Isange One Stop Center ndetse n’Ubushinjacyaha ariko ntahabwe ubutabera bukwiye.
Muri iyi baruwa, Iribagiza yagaragaje ko mu mpera za Nzeri 2025, yagiye gutanga ikirego kuri Isange One Stop Center ku Kacyiru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yari yakorewe.
Agaragaza ko atanyuzwe n’uko yakiriwe ubwo yabazwaga uko byagenze aho avuga ko byakozwe mu buryo butanoze.
Gusa agaragaza ko yakorewe isuzumwa n’abaganga ndetse akabonana n’umujyanama mu by’imitekerereze.
Avuga ko yasabye ko ukekwaho icyaha yafatwa vuba, abagaragariza ko ashobora guhunga akajya mu gihugu cy’abaturanyi aho afite umuryango, yizezwa ko bikorwa. Icyakora ngo ntibyakozwe uko yabyijejwe, kuko yategereje ko bongera kumuhagamagara araheba.
Iribagiza utigeze agaragaza uwo avugwa ko yamuhohoteye, muri iyi baruwa avuga ko yakomeje kubaza impamvu ucyekwa adafatwa kuko yabonaga nta gikorwa, nyuma akaza kumva ko yatawe muri yombi, ariko bidateye kabiri atungurwa no kumva ko yarekuwe.
Muri iyi baruwa yabwiye Perezida Kagame ko hashize amezi umunani asiragizwa ndetse atanabona amakuru y’aho iki kirego kigeze ngo ahabwe ubutabera bityo akaba ari yo mpamvu asaba ubutabazi bwe.
Yamusabye kumurenganura, Kuko agikomeje kubana n’ingaruka z’ibyamubayeho, nyamara uwabikoze we asa n’uwarinzwe n’inzego zagombaga kumurenganura.
Nyuma y’iyi baruwa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rubinyujije ku rubaga rwa X, rwasubije uyu mukobwa ruvuga ko ucyekwaho gukorera icyaha Iribagiza yafashwe agafungwa ndetse dosiye ye igahabwa ubushinjacyaha.
Dosiye y’ikirego yarateguwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Nyuma bwohereje dosiye mu rukiko, ariko nyuma ukekwaho icyaha aza kurekurwa hashingiwe ku mwanzuro wa raporo y’umuganga wemewe wa Leta.
Ibi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bakomeje kwibaza ku cyo uyu mukobwa yari agambiriye kuko atigeze agaragaza neza ko iki kibazo cyageze mu nkiko n’uko cyakemutse, agahitamo kwandikira Perezida Kagame aho kujurira.


