“Sinakemera ko umugabo wanjye ahobera abakobwa uko yishakiye” – Micky wa AG Promoter
Umukinnyi wa filime nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe (Micky) yatangaje ko atemeranya n’igitekerezo cy’uko abagore bagomba kureka abagabo bagasabana n’abagore cyangwa abakobwa uko babonye.
Mukobwajana Asifiwe Micky yagaragaje ko atari ku ruhande rw’umubare munini w’abagore bashobora kwemerera abagabo babo kugirana ubushuti n’abandi bagore n’abakobwa cyangwa kugaragara mu ruhame bashyikirana cyane n’abandi bagore.
Mu kiganiro yagiranye na Isbi tv, uyu mufasha wa Agiraneza Pacifique uzwi nka AG Promoter yavuze ko ashingiye ku kimeze nk’irari karemano ry’abagabo,ibi bituma acunga buri ntambwe iterwa n’uwo bashakanye iyo ari kumwe n’umugore.
Ati “Ntabwo umugabo wawe uzamwemerera gusabana na buri gitsina gore cyose bahuye kubera ko bavuze ngo hagenda imbwa. Njyewe ntekereza ko buri mugore aba agomba gucunga ibintu bye hakiri kare kuko uwaguteza ikibazo ntuzi uko asa.”
“Njyewe hari ikintu umugabo wanjye azi, ntashobora guhobera umukobwa uko byagenda kose, ngomba gusigasira umugabo wanjye kuko nakuze nziko abagabo bifitemo irari.”
Mukobwajana Asifiwe (Micky) n’umugabo we Agiraneza Pacifique (AG Promoter) barushinze mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’imyaka ibiri bakundana.
Micky ni umukinnyi n’umwanditsi w’amafilime uzwi cyane muri sinema y’u Rwanda, mu gihe AG Promoter azwi cyane mu bafasha abahanzi kwamamaza ibihangano byabo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Batangiye gukundana mu mwaka wa 2024 nyuma y’uko Micky atandukanye na Captain Regis bakinanaga.
Basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Ugushyingo 2025 mu birori byabereye mu Murenge wa Nyarugenge.
Ubukwe bwo mu rusengero: Bakoze ubukwe bukomeye ku wa 31 Mutarama 2026 mu ihema rya Romantic Garden i Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Ibi birori byatashywe n’ibyamamare bitandukanye aho Bimama Ramazan (Bamenya) ari we wari uyoboye ibirori (MC).
Nyuma yo kurushinga, uyu mugore n’umugabo bakomeje kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye basangiza abantu iby’urugo rwabo.
Mu minsi ishize, banyuze mu biganiro bya Kiss FM na ISIMBI TV, aho Micky yumvikanye avuga ko acunga hafi umugabo we kubera urukundo amukunda kandi ko atatuma asabana cyane n’abandi bagore mu buryo yishakiye.


