Amafoto Uburanga bw’inkumi yigarurire umutima wa Irene Murindahabi
Umunyamakuru akaba n’umujyanama w’abahanzi, Murindahabi Irene yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nishimwe Liliane bari bamaze igihe kinini bakundana, nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu gihugu cy’u Bubiligi.
Benshi batunguwe no kubona inkuru ya Irene yemeze ko agiye gukora ubukwe dore ko nta mukunzi we uzwi mu itangazamakuru byageze naho bamwe batangira kumushyingira ab ‘ibyamamare yakira mu biganiro akora.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yateguje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Irene yagaragarije abamukurikira urwo akunda umukunzi we yandika agira ati “Ndagukunda cyane”.
Nta makuru menshi aratangazwa ku bukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane cyane ko ahari ahamya ko buzatahwa n’abantu bake batoranyijwe.
M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’.
Uretse itangazamakuru, uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco, Vestine&Dorcas n’abandi yafashaga mu buryo budahoraho.






