Hatangiye iperereza ku rupfu rwa Kabuga Félicien
Félicien Kabuga, umucuruzi w’Umunyarwanda wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye kuri uyu munsi ari mu bitaro i La Haye mu Buholandi, aho yari afungiye mu kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gifungirwamo abakekwaho ibyaha mpuzamahanga.
Urwego Mpuzamahanga Rusigariyeho Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatangaje ko umuganga ushinzwe ubuvuzi muri icyo kigo yahise amenyeshwa urupfu rwe, mu gihe inzego z’u Buholandi zatangiye iperereza risanzwe riteganywa n’amategeko kugira ngo hamenyekane neza icyateye urwo rupfu.
Perezida wa IRMCT, Umucamanza Graciela Gatti Santana, yahise ategeka ko hakorwa iperereza ryimbitse ku buryo Kabuga yapfuye, ashinze uwo murimo Umucamanza Alphons Orie.
Kabuga yari umwe mu bantu bashakishwaga cyane bakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashinjwaga ibyaha birimo jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, itsembatsemba n’itoteza.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi kuva mu 2013, ariko aza gufatirwa mu Bufaransa muri Gicurasi 2020 nyuma y’imyaka myinshi yaraburiwe irengero.
Mu Kwakira 2020 ni bwo yimuriwe i La Haye kugira ngo aburanishwe, aho urubanza rwe rwatangiye muri Nzeri 2022.
Gusa, muri Nzeri 2023, urukiko rwafashe icyemezo cyo guhagarika urubanza igihe kitazwi nyuma yo gusanga ubuzima bwe butari bukimwemerera kuburana. Icyo gihe rwategetse ko akomeza kuguma mu maboko y’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye mu gihe hagishakishwa igihugu cyamwakira by’agateganyo.
Igihe apfuye, Kabuga yari agitegereje kurekurwa by’agateganyo no koherezwa mu gihugu cyari kwemera kumwakira.

