Shakira yatsinze urubanza rw’imisoro, Esipanye itegekwa kumwishyura akayabo
Urukiko Rukuru rwa Esipanye rwemeje ko umuhanzikazi w’ikirangirire Shakira ari umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo kunyereza imisoro, runatesha agaciro ihazabu ya miliyoni 55 z’amayero yari yaraciwe n’ikigo cy’imisoro cyo muri icyo gihugu mu 2021.
Nk’uko inyandiko z’urukiko zabigaragaje, abunganizi ba Shakira batangaje ko nyuma yo gutsinda uru rubanza, Minisiteri y’Imari ya Esipanye yasabwe gusubiza uyu muhanzikazi amafaranga arenga miliyoni 60 z’amayero, harimo n’inyungu za yo.
Urukiko rwavuze ko ubuyobozi bw’imisoro butabashije kugaragaza ibimenyetso bihagije by’uko Shakira yamaze iminsi irenga 183 muri Esipanye mu mwaka wa 2011, ikintu amategeko y’icyo gihugu ashingiraho kugira ngo umuntu abe afatwa nk’utangira imisoro aho atuye.
Mu iperereza ryari ryabanje, ikigo cy’imisoro cyari cyavuze ko Shakira yari afitanye isano ikomeye na Esipanye kubera umubano yari afitanye n’uwahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona, Gerard Piqué, ndetse ko yari afite ibikorwa byinshi muri icyo gihugu.
Icyakora, urukiko rwanzuye ko ayo mande yashingiye ku bikekwa gusa, kuko nta gihamya yemeza ko inzu ya Shakira yari ifite ibirarane by’imisoro muri uwo mwaka yatanzwe.

