AmakuruImyidagaduroShowbiz

“Nabonaga nzarira imbere y’abantu” — Dj Ira ku cyemezo cyo gusezera kuri Televiziyo Rwanda

Iradukunda Grace Divine Umunyamuziki ndetse akaba umwe mu bavanga imiziki bagezweho mu Rwanda, uzwi cyane nka Dj Ira, yahishuye ko uburwayi bwa Se umubyara, Mbonimpa Juvénal, ari bwo bwatumye afata icyemezo cyo guhagarika gukora kuri Televiziyo Rwanda, aho yakoraga akazi ko kuvanga imiziki.

Ibi Dj Ira yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na ‘Igihe Sports’, agaragaza uburyo ibihe byo kurwaza Se byamugoye ku rwego rw’amarangamutima kugeza aho byagize ingaruka no ku kazi ke ka buri munsi. 

Yavuze ko yahoraga yisanga arira bitewe n’agahinda yari afite, bikamugora gukomeza kwitwara nk’utari mu bihe bikomeye imbere ya kamera.

Yagize ati: “Kuri televiziyo nahise mbihagarika, kuko ataranapfa, akirwaye hari ukuntu nabaga nicaye nkisanga narize. Nkavuga nti ‘ese nje kuri televiziyo, nibabona ndize biragenda gute?’ Rero mpagarika kujya kuri Televiziyo.”

Aya magambo agaragaza uburemere bw’agahinda Dj Ira yanyuzemo mbere y’uko Se yitaba Imana. 

Mbonimpa Juvénal yaje kwitaba Imana tariki ya 12 Kamena 2023 afite imyaka 67 y’amavuko, ibintu byasigiye umuryango we n’abamukundaga intimba ikomeye.

Dj Ira ni umwe mu bakobwa bake bageze kure mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, aho yatangiye uyu mwuga mu 2016.yafashijwe cyane na mubyara we, Dj Bissosso, wamubaye hafi ndetse akamufasha kuzamuka no kumenyekana mu ruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Nubwo yahuye n’ibihe bikomeye by’ubuzima, Dj Ira akomeje kuba umwe mu bavanga imiziki bafite izina rikomeye mu Rwanda, ndetse abakunzi be bakaba bakomeje kumushyigikira no kumwereka urukundo.

Dj Ira yavuze uko uburwayi bwa Se bwatumye afata umwanzuro wo gusezera kuri televiziyo Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *