AmakuruImyidagaduro

Karabaye i Muyinga! Kurongora bisigaye bisaba amategeko akakaye

Ku wa Mbere w’ejo hashize, Umuyobozi wa Komine Muyinga mu Ntara ya Buhumuza mu Burundi, yasohoye itangazo rigaragaza ibisabwa abasore bo muri iyo komine mbere yo kwemererwa gushinga ingo za bo.

Burugumesitiri Misago Amédée yavuze ko icyo cyemezo kigamije gushishikariza abaturage gukora ibikorwa bibateza imbere no kugabanya amakimbirane akunze kuvuka mu ngo nshya bitewe n’ubukene.

Yasobanuye kandi ko hari n’ingo zimwe na zimwe zisenyuka kubera ayo makimbirane, nubwo atigeze atanga imibare y’ababa bahukanye.

Nk’uko iri tangazo ribivuga, umusore wese ushaka kurushinga asabwa kuba afite ibintu by’ingenzi birimo:

  • Inzu yubatswe neza kandi isakajwe amabati cyangwa amategura
  • Umurima urimo nibura ibiti 10 by’avoka n’ibiti by’ikawa 100 cyangwa birenga
  • Uburiri cyangwa mateka yo kuryamaho

Ku bantu badatungwa no guhinga, basabwa kwerekana indi mirimo cyangwa umutungo bafite ushobora gutuma babasha kwitunga no gutunga imiryango yabo nyuma yo kubaka urugo.

Ibi bisabwa kandi bireba abakobwa. Itangazo rivuga ko umukobwa wese agomba kuba akora ibikorwa bimwinjiriza amafaranga cyangwa bimuteza imbere kugira azabashe kugira uruhare mu mibereho y’urugo rushya azashyingirwamo.

Kwamamaza ibisabwa mbere yo gushyingirwa bikorwa n’umuyobozi wa komine si ibintu bisanzwe bimenyerewe mu Burundi.

Ibendera ry’u Burundi (Ifoto yakuwe kuri interineti)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *