Kuki urubanza rwa Semuhungu ruburanishwa mu ibanga rikomeye?
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko urubanza rw’ubujurire rurebana n’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo bya Semuhungu Eric ruzaburanishwa mu muhezo.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko abunganira Semuhungu Eric basabye urukiko ko uru rubanza rutabera mu ruhame, bavuga ko mu byo rushobora kuvugwamo harimo ibinyuranyije n’imico mbonezabupfura.
Aba banyamategeko kandi bagaragaje ko bitewe n’imiterere y’ibyaha umukiliya wa bo akurikiranyweho, bishobora kumugora kwiregura mu buryo bwisanzuye mu gihe yaburana mu ruhame asabwa gutanga ibisobanuro ku byo akekwaho.
Urukiko rwemeje ubwo busabe, rutegeka ko uru rubanza rukomeza mu muhezo, mu rwego rwo kubahiriza ibyo rwasanze bikwiye ku miterere ya rwo.

