Kubera Ebola, inama yari itegerejwe na benshi yasubitswe
Ubuhinde hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika byatangaje ko byasubitse inama ya India-Africa Forum Summit yari kuzabera i New Delhi mu cyumweru gitaha, bitewe n’impungenge z’ubuzima zikomeje kwiyongera mu bihugu bimwe by’Afurika.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubumwe bw’Afurika ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubuhinde, nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko icyorezo cya Ebola gikomeje gukaza umurego.
Inzego z’ubuzima muri DR Congo zemeje ko abantu 159 bamaze guhitanwa na Ebola, nubwo hari impungenge ko umubare nyakuri ushobora kuba urenze uwo watangajwe. Hanemejwe kandi abantu 51 bashya banduye iyi ndwara.
Leta y’Ubuhinde yavuze ko iri gukorana bya hafi n’Ubumwe bw’Afurika mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ubuzima, ishimangira ko ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’icyorezo ku mugabane wa Afurika.

