Impanuro za Kwizera Emelyne ku rubyiruko rukiri mu buzima bw’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge yahozemo
Kwizera Emelyne, wagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga yifuza ko amateka ye yabera isomo urubyiruko rutaramenya ingaruka z’ubuzima bubi yanyuzemo ndetse agaragaza ko Yesu ariwe wabagasha kuva mu buzima bw’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge yahozemo bukamutamaza ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa yongeye kugarukwaho nyuma yo gutanga ubuhamya bw’ubuzima bwe bwa mbere yo gukizwa no kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.
Mu mashusho yasangije abamukurikira ku wa 21 Gicurasi 2026, Emelyne yavuze ko mbere yo gukizwa yari yarabaye imbata y’ingeso mbi zirimo ubusambanyi, kunywa inzoga, ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi, ariko ko nyuma yo kwakira Kristo ubuzima bwe bwahindutse burundu.
Yagize ati: “Mbere ntarakizwa nari imbata y’ibyaha byinshi. Nari umusambanyi, nkiri mu nzoga no mu biyobyabwenge. Ariko Kristo yarantabaye ahindura ubuzima bwanjye. Ubu ndi icyaremwe gishya kandi ndi umwana w’Imana.”
Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gusangiza abantu ubuhamya bwe kugira ngo abari mu ngeso nk’izo badacika intege, ahubwo bamenye ko bishoboka guhinduka no gutangira ubuzima bushya.
Yakomeje agira ati “Ikintu nifuje kubasangiza nanabwira abantu batarakizwa, waba warabaswe n’ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi, kwikinisha, ubutinganyi , n’ibindi, ndagira ngo nkumenyeshe ko ibyo byose Kristu abasha kubihindura. Ahindura ubuzima bw’umuntu nawe ntamenye uko bigenda.”
Mu butumwa bwe, yibanze cyane ku rubyiruko ruri mu bishuko by’isi birimo ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ubusambanyi, avuga ko nta muntu ugomba kwiheba kuko Yesu Kristo ashobora guhindura umuntu wese igihe amwegereye.
Kwizera Emelyne yigeze kuvugwa cyane nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza we n’abandi bakobwa bari mu bikorwa bitavuzweho rumwe.
Nyuma y’aho, bamwe muri bo bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Huye nyuma yo gusanganwa ibiyobyabwenge.
Nyuma y’icyo gihe, Emelyne yatunguye benshi agaragara abatizwa mu mazi menshi ndetse atangaza ko yafashe icyemezo cyo gukurikira inzira y’agakiza no kubaho ubuzima bushya.

.
