Iby’urugo rwa Jose Chameleone birangiye nabi!
Umuhanzi Jose Chameleone n’umugore we Daniella Atim basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2008, bafite icyizere cyo kubaka urugo ruzaramba ubuzima bwa bo bwose.
Gusa uko imyaka yagiye ishira, urugo rwa bo rwaje guhura n’ibibazo bikomeye byatumye Daniella afata icyemezo cyo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari kumwe n’abana ba bo batanu.
Amakuru avuga ko agezeyo yahise atanga ubusabe bwa gatanya binyuze mu rukiko rwita ku bibazo by’imiryango. Kuri ubu, bivugwa ko impande zombi zamaze kumvikana ku buryo bwo gutandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bivugwa kandi ko nyuma y’inama zitandukanye zabaye hagati yabo, Jose Chameleone yemeye kujya atanga amafaranga ibihumbi bibiri by’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga hafi miliyoni ebyiri z’amanyarwanda) buri kwezi yo kwita ku bana ba bo.
Aya makuru kandi akomeza avuga ko urukiko rwemeje ko inzu ya bo iri i Seguku izakomeza kuba umutungo w’umuryango, aho Jose Chameleone na Daniella bose bazajya bemererwa kuyigeramo igihe babishakiye.
Ku bijyanye n’indi mitungo bafite, urukiko rwategetse ko igabanywa hagati ya bo ku kigero kingana cya 50 kuri 50.

