AmakuruImyidagaduro

Shaddyboo mu isura nshya, yongeye kuvugisha benshi

Mbabazi Shadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusangiza abamukurikira ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima, aho yavuze uburyo yanyuze mu bihe bikomeye ariko bikamufasha kongera kwisobanukirwa no kwiyakira.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yavuze ko amashusho yasangije abantu yafashwe muri Gashyantare, ndetse ko atari mashya, ariko ko hari ibihe umuntu afata igihe kinini mbere yo kwemera kubisangiza isi yose.

Yavuze ko iyo arebye uwo yari we muri ayo mashusho, abona umugore wari wuzuyemo agahinda, umunaniro ndetse no kwiheba, nubwo yakomezaga kwiyumvisha ko agomba gukomera.

Ati: “Nibonaga nk’umugore wari uri kugenda yibura buhoro buhoro, ariko akagerageza gukomeza kuba intwari”.

Shaddyboo yavuze ko umunsi yogoshaga umusatsi atari bwo yafashe icyemezo cyo guhinduka, ahubwo ko icyo cyemezo cyari kimaze igihe kinini kimurimo. Gusa ngo uwo munsi ni bwo ibintu byose byabaye impamo.

Yavuze ko uwo munsi yahinduye byinshi mu buzima bwe birimo izina, imitekerereze, imbaraga ndetse n’uburyo yabonaga ubuzima bwe.

Mu magambo yakoze ku mitima ya benshi, yavuze ko “Shadia cyangwa Shaddyboo wa kera” yamuretse kugura ngo aruhuke, atari uko yamwangaga, ahubwo kuko yari ananiwe cyane nyuma yo kwikorera byinshi igihe kinini.

Ati: “Hari igihe ugomba kurekura uwo wari we mbere kugira ngo ube uwo wagombaga kuba we”.

Uyu mugore ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko nyuma y’icyo gihe havutse undi mugore mushya, ukomeye kurushaho, ufite ubwenge ndetse usobanukiwe neza uwo ari we.

Shaddyboo yavuze ko ubu ashobora kuvuga yeruye ko azi uwo ari we, kandi ko nyuma y’igihe kinini yumva afite umudendezo n’amahoro yo mu mutima.

Yanasabye abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bo mu Rwanda kujya bavuga inkuru ye uko yayivuze, batagoreka amagambo cyangwa ngo bahindure ibisobanuro bya yo.

Ati: “Iyi si drama. Ni ugukira. Ni gukura. Ni igihe umugore yahisemo kwikunda no kwihitamo”.

Shaddyboo yahishuye byinshi byatumye ahinduka (Ifoto: YegoB)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *