AmakuruPolitiki

Ibiciro by’igitoro byahanantutse

Ibiciro by’igitoro ku rwego mpuzamahanga byagabanutse cyane, mu gihe amasoko y’imari muri Aziya yazamutse, nyuma y’uko hatangiye kugaragara icyizere ko intambara Amerika na Israel byatangiye kuri Iran ishobora kurangizwa binyuze mu masezerano.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Perezida w’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro hagati ya Washington na Tehran bigeze kure cyane, avuga ko byinshi mu bigize ayo masezerano “byamaze kumvikanwaho” ndetse ko ibisobanuro birambuye bishobora gutangazwa mu gihe cya vuba.

Nyuma y’umunsi umwe gusa ariko, Trump yahise asaba itsinda ry’Amerika riri kuganira na Iran kudahubuka mu gufata umwanzuro wa nyuma kuri ayo masezerano.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere muri Aziya, igiciro cya peteroli yo mu bwoko bwa Brent cyahise kigabanukaho 5.5%, kigera ku madolari 97.90 ku kagunguru. Naho igitoro kigurishwa muri Amerika cyo cyamanutseho 5.8%, kigera ku madolari 90.99 ku kagunguru.

Mbere yaho, Trump yari yavuze ko ayo masezerano ashobora no kuba arimo ingingo ijyanye no kongera gufungura neza umuhora wa Hormuz, nubwo atigeze asobanura uburyo ibyo bizashyirwa mu bikorwa.

Umuhora wa Hormuz ni inzira y’ingenzi inyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’igitoro na gazikoreshwa ku isi yose. Uyu muhora umaze igihe utagenda neza kuva intambara hagati y’izi mpande yatangira ku wa 28 Gashyantare uyu mwaka.

Ifoto y’umuntu uri gutanga igitoro kuri sitasiyo (Ifoto: REUTERS)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *