AmakuruUbuzima

Impanuka ikomeye i Shyorongi: Ikamyo yarenze umuhanda igwa mu musozi

Mu Murenge wa Kanyinya w’Akarere ka Nyarugenge, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari yikoreye sima, aho iyi modoka yaguye mu musozi nyuma yo kubura uburyo bwo gukomeza inzira neza.

Abaturage batuye hafi y’aho impanuka yabereye babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko iyi kamyo yari itwawe n’umushoferi w’umugore. Bavuga ko impamvu yaba yateye iyo mpanuka ari indi kamyo yari iparitse mu muhanda, bigatuma uwari utwaye imodoka agerageza kuyikata kugira ngo ayinyureho.

Mu gihe yashakaga kuyinyuraho, bivugwa ko umuzigo wa sima wari uremereye wahengamye, imodoka ihita itakaza icyerekezo maze igwa mu musozi uri hafi y’umuhanda.

Abari aho bavuga ko impanuka yabaye mu buryo butunguranye, abaturage bamwe bahita bihutira gutabara no kureba niba hari abantu bakomerekeye muri iyo kamyo.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza niba hari abakomeretse cyangwa ibyangiritse byatewe n’iyi mpanuka, mu gihe hagitegerejwe amakuru arambuye ava ku nzego zibishinzwe.

Imodoka yari itwaye sima yaguye munsi y’umuhanda i Shyorongi (Ifoto yakuwe kuri Facebook ya BTN TV)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *