AmakuruImyidagaduroShowbiz

Ubutumwa Papa Cyangwe yageneye Yampano uri mu bihe bikomeye

Umuraperi Papa Cyangwe yazirikanye inshuti ye Yampano uherutse gutabwa muri yombi, amwibutsa ko amukunda kandi nta ko kitagira iherezo.

Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yanditse agira ati “Iyaba bamenyaga! Ndagukunda cyane nshuti yange. Nta kitagira iherezo.”

Si ibyo gusa kuko uyu muraperi yahise afata ifoto ya Yampano ayigira imuranga (profile) kuri Instagram, akuraho iye yari isanzweho.

Yampano akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.

Kugeza ubu Yampano afungiye kuri Sitasiyo ra RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye yamaze kuregerwa urukiko ategereje guhabwa itariki yo kuburana ku byaha akurikiranyweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *