Abafana ba PSG basakiranye na Polisi
Ibyishimo by’abafana ba Paris Saint-Germain (PSG) nyuma yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League byahindutse imvururu zikomeye mu mijyi itandukanye y’Ubufaransa, bituma abantu barenga 400 batabwa muri yombi.
Mu rwego rwo gukumira umutekano muke, abapolisi ibihumbi n’ibihumbi boherejwe mu mihanda ya Paris no mu tundi duce tw’igihugu, aho bahanganye n’imbaga y’abafana bari mu birori byo kwizihiza intsinzi y’ikipe ya bo. Izo mvururu zagize ingaruka ku ngendo za bisi na gariyamoshi ndetse zisenya ibikorwa remezo bimwe na bimwe.
Mu mihanda ya Paris, cyane cyane ku muhanda uzwi nka Champs-Élysées, humvikanye urusaku rw’ibishashi n’imiriro y’ibyishimo, ariko bamwe mu bafana banangiza umutungo rusange n’uw’abikorera. Amashusho yakwirakwijwe agaragaza amagare akoresha amashanyarazi yahiye, ibirahure by’amaduka bimenagurwa ndetse n’abantu biruka mu mihanda.
Mbere y’uko umukino urangira, habanje kubaho ubushyamirane hagati y’abapolisi n’abafana bari bakurikiye umukino kuri ecrans nini zari zashyizwe kuri Stade Parc des Princes, mu gihe umukino wa nyuma wabereye i Budapest muri Hongrie.
Polisi yatangaje ko imodoka esheshatu, inyubako ebyiri z’ubucuruzi n’ahantu hamwe hategerwa bisi byangiritse muri ibyo bikorwa by’urugomo.
Kugeza mugitondo cyo kuri iki Cyumweru, abantu 416 bari bamaze gutabwa muri yombi, muri bo 280 bafatiwe i Paris. Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Laurent Nuñez, yavuze ko abapolisi barindwi bakomerekeye muri izo mvururu, ashimangira ko ibikorwa nk’ibyo bitazihanganirwa.
Umunyapolitiki Marine Le Pen yanenze ibyabaye, avuga ko mu Bufaransa ari ho gusa intsinzi y’ikipe y’umupira ishobora kuvamo urugomo rukomeye kugeza aho abaturage bumva bagomba kuguma mu ngo zabo kugira ngo birinde umutekano muke.
Nubwo igihugu cyahungabanyijwe n’izo mvururu, gahunda yo kwizihiza intsinzi ya PSG irakomeje. Biteganyijwe ko abakinnyi b’iyi kipe bazazenguruka mu mujyi wa Paris berekana igikombe batsindiye, mbere yo kwakirwa ku mugaragaro na Perezida Emmanuel Macron.

