Shaddyboo yikomye abakoresha izina rye rya kera
Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Mbazi Shadia uzwi cyane nka Shaddyboo, yatangaje ko atagishaka ko abantu bakomeza kumwita izina rya Shadia, avuga ko uwo muntu yari asanzwe azwiho atakiriho kuko yahinduye ubuzima bwe mu buryo bugaragara.
Mu butumwa yasangije abamukurikira, Shaddyboo yavuze ko amaze igihe ahamagarwa ndetse akanandikirwa ubutumwa n’abantu bakomeje kumwita Shadia, ibintu yavuze ko bitamushimisha.
Yagize ati: “Ndasaba abantu bose bari bazi Shaddyboo n’umuryango we, cyane cyane abari bazi Shadia M., guhagarika kumpamagara bakoresha iryo zina. Narabivuze inshuro nyinshi kandi ndongera kubisaba. Uwo muntu yaragiye, ntabwo nkiri we. Amazina yanjye ya nyayo ni Akimana Ariane”
Shaddyboo yasobanuye ko ubuzima bwe bwahindutse cyane ku buryo yumva ari undi muntu mushya. Yavuze ko abantu bakwiye kubona impinduka zabayeho aho gukomeza kumufata nk’uko yari ameze mbere.
Yongeyeho ko kubera impamvu zifitanye isano n’ayo mateka ye, amaze iminsi ahagaritse kwitaba telefoni no gusubiza ubutumwa bumwoherezwa. Yavuze ko igihe cyose abantu bakomeje gukoresha iryo zina rya kera, bimugarurira ibihe n’ibikomere adashaka kongera kwibukirwamo.
Ati: “Iryo zina rinyibutsa umuntu nakundaga cyane ndetse n’ibikomere byinshi nkiri gukira. Ndagerageza gukomeza ubuzima no gutangira igice gishya.”
Shaddyboo yasabye abantu kubaha urugendo arimo rwo kwiyubaka no kwihindura, ashimangira ko icyo asaba atari uguhabwa icyubahiro gusa, ahubwo ari no kubaha uwo yabaye we muri iki gihe.
Shaddyboo yashimiye abakomeje kumushyigikira no gusobanukirwa icyifuzo cye, agaragaza ko yifuza gukomeza ubuzima bwe bushya atagarurwa ku mateka ashaka gusiga inyuma.

