AmakuruUbuzima

Gakenke: Abagizi ba nabi bishe umumotari bamuzirika ku giti acuritse

Barayavuga Valens wari umumotari, bamusanze mu Kagari ka Kiruku, Umurenge wa Coko w’Akarere ka Gakenke yapfuye ahambiriye ku giti.

Nduhungirehe Joseph uyobora Umudugudu wa Burengo, aho uyu mumotari yari atuye, yabwiye TV/Radio1 dukesha iyi nkuru ko basanze yapfuye ariko aziritse ku giti.

Yagize ati: “Njyewe nasanze bamuziritse, yubitse inda, bamurebesheje hasi. Yari umumotari ariko moto ntiyari ayimaranye nk’ukwezi kumwe”.

Abaturage bavuze ko bakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi, bakaba ari bo bamuziritse ku giti kuko na moto yatwaraga bahise bayiba.

Umwe mu baturage yagize ati: “Na moto barayijyanye nta yo twabonye. Turifuza ko abo bantu bashakishwa bakagaragara na moto bakayizana”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Coko, Niyomwungeri Robert, yahamije amakuru y’urupfu rw’uyu mumotari wasanzwe mu ishyamba yapfuye ndetse anavuga ko iperereza ryahise ritangira kugiranngo hamenyekane icyamwishe.

Yagize ati: “Amakuru twayamenye nka saa mbili n’igice tuyahawe n’abajyaga ku isoko i Ruli, turagenda tuhageze dusanga yamaze gushiramo umwuka”.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuze ko yari amaze ukwezi kumwe ari umumotari ndetse ko ari na bwo yari akibona ibyangombwa bimwemerera gutwara moto.

Mu gihe iperereza ryari rigikomeje, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Ruli kugira ngo ukorerwe isuzuma.

One thought on “Gakenke: Abagizi ba nabi bishe umumotari bamuzirika ku giti acuritse

  • Maniraho j paul

    Abo bagizi banabi bashakishwe kuko urwego u Rwanda rugezeho ntiturabo kuragwa nubwo bugizi bwa Nabi

    Reply

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *