Museveni avuga ko Uganda yatsinda Amerika mu ntambara yo ku butaka
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko igihugu cye gifite ubushobozi bwo gutsinda Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe habaho intambara yo ku butaka gusa.
Ibi Museveni yabitangaje ku wa 4 Mutarama 2026, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, hashize amasaha make Amerika igabye ibitero muri Venezuela mbere yo gufata Nicolas Maduro, wari Perezida w’icyo gihugu.
Umwe mu banyamakuru yamubajije icyo Afurika yakwigira ku byabaye muri Venezuela, Museveni asubiza ko atarabisobanukirwa neza ariko ko yabikurikiranira hafi. Yavuze ko ibyabaye bishimangira icyuho kiri hagati y’ingabo z’ibihugu ku Isi.
Yasobanuye ko Amerika ifite ubushobozi bwo gukora Operasiyo ku nzego enye zitandukanye: mu kirere, mu nyanja, mu isanzure n’ubutaka. Ibi bituma Amerika igira imbaraga zikomeye ku rwego mpuzamahanga.
N’ubwo bimeze bityo, Museveni yavuze ko Uganda ishoboye kuba yatsinda Amerika mu gihe intambara yaba iyo ku butaka gusa.
Yagize ati: “Nubwo Abanyamerika bafite imbaraga nyinshi mu kirere no mu mazi, baje ku butaka, bashobora gutsindwa n’igihugu gifite ingabo zikomeye kandi ziteguye neza ku butaka”.
Yongeraho ko ibikorwa byo kurwanira ku butaka bigabanya ubushobozi bw’ingabo zikomeye mu bindi bice, kandi ko Uganda ishobora kubyungukiramo.
Ati: “Iyo uri hafi yanjye ku butaka, nshobora kugukomeretsa no kugutera igihombo, nubwo waba ufite ubushobozi bwo mu kirere n’inyanja”.
Museveni yanagaragaje ko hari icyuho mu bushobozi bw’ingabo z’Amerika ku bijyanye no kurwana ku butaka ugereranije n’ibindi bihugu, kubera ko ubutasi n’ikoranabuhanga bidashobora kubageraho neza.
Ati: “Uri mu isanzure, njye sinkubona. Uri mu nyanja, njye sindi yo. Ariko ku butaka ndi hano kandi nshoboye kugufasha nabi”.
Perezida wa Uganda yashoje avuga ko ibyabaye muri Venezuela byerekana ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bunge ubumwe, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi ku mugabane.

