Ku myaka 18 yishe ababyeyi be kugira ngo atere inkunga umugambi wo kwica Trump
Umusore w’imyaka 18 wo muri Wisconsin yahanishijwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica ababyeyi be.
Uyu musore witwa Nikita Casap yari afite umugambi wo gukoresha amafaranga yakuye mu byaha bye mu gikorwa cyo kugirira nabi Perezida Donald Trump, nk’uko itangazo ry’Associated Press ribivuga.
Casap yishe nyina, Tatiana Casap, n’umugabo we w’umwinjira, Donald Mayer, mu rugo rwa bo muri Gashyantare 2025. Nyuma y’ubwo bwicanyi, yabanye n’imibiri ya bo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mbere yo kwihisha yihuta, afata $14,000 (ni ukuvuga hafi miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda), imitako, ndetse n’imodoka y’a se w’ubwiyunge’umugabo wa nyina.
Uyu musore yari yarateguye umugambi wo kwica Trump akoresheje ibisasu by’indege idafite abapilote (drone). Yohereje $8,700 mu bitcoin ku bantu bari baramusezeranyije kumugurira drone n’ibisasu, ariko bari bamutekeye umutwe.
Mu marira menshi mu rukiko yagize ati: “Natekerezaga ko ndi umwe mu baharanira impinduramatwara. Natekerezaga ko ndi mu ntambara”.
Umushinjacyaha, Lesli Boese, yavuze ko Casap yari yarabaswe no gukurikirana imbuga zifite amakuru ateye impungenge ku bwicanyi n’ibitero by’urugomo kandi ko yasomaga byinshi ku byerekeye abicanyi kabuhariwe n’abarasa ku bigo by’amashuri. Yari afite gahunda yo guhungira muri Ukraine nyuma yo kugerageza kwica Trump, akahamara imyaka icumi.
Umucamanza yavuze ko ibyaha yakoze ari “bibi cyane” kandi “bidashobora gusobanurwa”.
Casap yafatiwe muri Kansas nyuma y’iminsi ine arimo guhunga.
Umwunganizi we mu mategeko yavuze ko “abana baruta ibikorwa bya bo bibi,” asaba ko hashyirwaho uburyo bwo kumufungura nyuma y’imyaka 20.

