AmakuruIyobokamana

Trump yiyambaje abapasiteri bo kumusengera kugira ngo atsinde intambara

Itsinda ry’abapasiteri bateraniye mu biro bya Perezida muri White House kugira ngo basenge hamwe na Donald Trump, basaba Imana kumuha ubwenge buhebuje no kuzuza umutima we imbaraga n’ukwiyumvisha neza mu bihe bikomeye igihugu kiri kunyuramo.

Perezida w’Amerika, Donald Trump, yatumije itsinda ry’abapasiteri baturutse imihanda yose y’igihugu muri White House, aho basenganye na we mu biro bya “Oval”, mu gihe hakomeje intambara na Iran. Barambuye ibiganza bya bo Perezida, abapasiteri basaba Imana guha Trump ubuyobozi n’ubwenge mu bihe byaragaragajwe nk’ibikomeye, banasengera kurindwa kw’ingabo z’Amerika.

Ikinyamakuru India Today dukesha iyi nkuru cyatangaje ko umupasiteri mukuru, Tom Mullins , yasenze asaba ko ubwenge buva mu ijuru “bwuzura” umutima n’ubwenge bwa Perezida kugira ngo bimuyobore muri ibi bihe bikomeye. Inkuru ivuga ko amasengesho kandi yasabaga ubuntu n’uburinzi ku ngabo z’Amerika, ndetse n’imbaraga Perezida akeneye kugira ngo ayobore igihugu nk’igihugu kimwe imbere y’Imana.

Abapasiteri basengeye Trump (Ifoto: India Today)

Videwo yashyizwe ahagaragara ku wa Kane w’ejo hashize, yerekana abapasiteri benshi bapfukamye bazengurutse Perezida, bamuramburiraho ibiganza basenga, mu gihe Trump ahagaze hagati ya bo. Abapasiteri basengeraga ubuyobozi bwe, basaba ubwenge n’uburinzi mu gihe akomeza inshingano ze nka Perezida.

Umupasiteri mukuru, Tom Mullins, yagaragaye avuga ati: “Dusenze dusaba ko ko ubwenge buva mu ijuru buzuzura umutima we, ubwenge bwe, kandi Uwiteka akamuyobora muri ibi bihe bikomeye turimo. Dusenze dusaba ko ubuntu n’uburinzi bwawe bumurinda”.

Yongeyeho ati: “Dusenze dusaba ubuntu bwawe n’uburinzi ku ngabo zacu n’abagabo n’abagore bose bari mu ngabo z’igihugu, Data, kandi dusengeye ko uzakomeza guha Perezida wacu imbaraga akeneye kugira ngo ayobore igihugu cyacu gikomeye nk’uko tungana mu gihugu kimwe imbere y’Imana, kidashobora gutandukana gifite ubwisanzure n’ubutabera kuri bose”.

Iri sengesho ryabaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangije “Operation Epic Fury” kuri Iran, igikorwa Washington ivuga ko kigamije guhagarika Iran mu mugambi wa yo wo gukora intwaro za kirimbuzi. Iyo operation yishe Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, n’abandi, kandi yangije ibikorwa by’ingenzi bya gisirikare.

Iran yasubije igitero, igamije ibirindiro by’ingabo z’Amerika mu kigobe, ndetse ibitero byari bikomeje kugeza ku munsi wa karindwi.

Abapasiteri basengeye Trump bamusabira imbaraga n’ubwenge bwo gukomeza kuyobora Amerika mu gihe iri mu ntambara na Iran (Ifoto: India Today)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *