AmakuruPolitiki

Abantu bane batawe muri yombi mu Bwongereza bakekwaho gufasha ubutasi bwa Irani

Polisi y’Ubwongereza yatangaje ko abantu bane bafashwe mu buryo bw’iperereza ku bikorwa by’iterabwoba bifitanye isano na Irani. Muri bo harimo Umunya-Irani hamwe n’abandi batatu b’Abongereza bafite ubwenegihugu bwa Irani, bakekwaho gufasha inzego z’ubutasi zo mu mahanga.

BBC yatangaje ko gutabwa muri yombi kw’abo bantu kwabaye ahantu hatandukanye i Londres, ku bantu kandi bakekwaho kugira aho bahurira n’imiryango y’Abayahudi. Komanda Helen Flanagan, uyoboye ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba i Londres, yavuze ko ibi ari igice cy’iperereza ry’igihe kirekire rigamije kuburizamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Yagize ati: “Twasobanukiwe ko abaturage bashobora kugira impungenge, cyane cyane imiryango y’Abayahudi. Nk’uko bisanzwe, turabasaba gukomeza kuba maso no kutumenyesha mu gihe babonye cyangwa bumvise ikintu kibahangayikishije”.

Nyuma y’ifatwa ry’aba bantu, Minisitiri w’Intebe wungirije, David Lammy, yabwiye ITV mu kiganiro Good Morning Britain ko Irani ari yo leta ya mbere ku isi itera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, kandi ko bimwe muri ibyo bigaragara no mu muryango mugari w’Ubwongereza.

Mu batawef muri yombi, harimo umuntu w’imyaka 40 n’undi w’imyaka 55 bafatiwe mu gace ka Barnet, umuntu w’imyaka 52 afatirwa i Watford, naho undi w’imyaka 22 yafatiwe i Harrow. Gushakisha birakomeje mu bice bya Watford, Barnet na Wembley.

Abo bagabo bane batawe muri yombi hakurikijwe itegeko ry’umutekano w’igihugu ryashyizweho mu 2023 rigamije kunoza amategeko yo kurwanya ubutasi no kurwanya kwivanga kw’abanyamahanga.

Byongeye, abandi bagabo batandatu bafite imyaka 20, 29, 39, 42, 49, na 20 bafatiwe i Harrow bakekwaho gufasha abakekwaho icyaha. Bose hamwe, abantu 10 bajyanwe kuri kasho.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *