AmakuruInkuru Nyamukuru

Perezida Kagame mu nama ya Macron yiga ku ngufu za nikleyeri

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu bayobozi bitabiriye inama ya kabiri mpuzamahanga igamije kuganira ku ruhare rw’ingufu za nikleyeri mu iterambere ry’isi. Iyi nama yatumijwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron.

BBC yatangaje ko iri huriro rihuje intumwa z’ibihugu bigera kuri 60, rikaba ribera i Boulogne-Billancourt hafi y’umujyi wa Paris. Ryateguwe na leta y’Ubufaransa ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikleyeri, International Atomic Energy Agency (IAEA).

Nk’uko byatangajwe n’Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ari kumwe n’itsinda riturutse mu Rwanda ririmo n’abakozi b’ikigo cya leta cyita ku ngufu za nikleyeri, Rwanda Atomic Energy Board.

Mu ijambo ryo gutangiza iyi nama, Perezida Macron yavuze ko abayitabiriye bahujwe n’icyerekezo kimwe cyoroshye. Yagize ati: “Turi hano kuko twese dusangiye igitekerezo cyoroshye: ko dukeneye ingufu za nikleyeri kuko ari isoko y’iterambere ndetse n’ubwigenge”.

Yongeyeho ko iyi nama iri kuba mu gihe kidasanzwe, kuko ibijyanye n’ingufu za nikleyeri biri kuvugwa cyane mu rwego mpuzamahanga bitewe n’intambara iri kubera muri Iran no mu karere k’uburasirazuba bwo hagati.

Inama nk’iyi yari yabaye bwa mbere mu mwaka wa 2024 i Bruxelles mu Bubiligi.

Nk’uko leta y’Ubufaransa ibivuga, inama y’uyu munsi igamije gusuzuma uruhare ingufu za nikleyeri zishobora kugira mu guteza imbere ibihugu mu gihe isi ihanganye n’ibibazo by’ingufu n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko imwe mu ngingo zikomeye zitezwe kuganirwaho ari ibijyanye n’imari ishorwa mu mishinga y’ingufu za nikleyeri.

Iyi nama ibaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize International Atomic Energy Agency yohereje mu Rwanda itsinda ry’inzobere rishinzwe kugenzura no gusuzuma ibijyanye n’ikorwa n’ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri.

Leta y’u Rwanda itangaza ko ifite gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga rya Small Modular Reactors (SMRs) mu kubyaza amashanyarazi ingufu za nikleyeri, nk’uburyo bwo kunganira amashanyarazi asanzwe akomoka ku ngufu z’amazi.

Abagenzuzi ba IAEA bageze mu gihugu bagamije gusuzuma ibisabwa n’ibishobora kuba bikibura mbere y’uko u Rwanda rutangira gahunda yo kugerageza gutunganya ingufu za nikleyeri.

Perezida Kagame (uwa kane , imbere utututse ibumoso) ari mu bayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ku ikoreshwa rya Nikleyeri (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *