AmakuruPolitiki

Umuyobozi mushya wa Iran nta mpuhwe, yategetse gufunga ibirindiro by’Amerika byose mu karere

Mojtaba Khamenei yasohoye itangazo rye rya mbere kuva yagirwa umuyobozi w’ikirenga wa Iran, nyuma y’uko se Ayatollah Ali Khamenei n’abandi bo mu muryango we biciwe mu bitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel mu ntangiriro z’intambara imaze gukwira henshi mu burasirazuba bwo hagati.

Mu ijambo yagejeje ku baturage kuri televiziyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, Khamenei yasabye Abanya-Iran kunga ubumwe, anavuga ko inzira y’ingenzi y’ubwikorezi bw’isi ya [umuhora wa Hormuz] izakomeza gufungwa mu rwego rwo gushyira igitutu ku banzi ba Iran.

Yanavuze ko ibirindiro byose by’Amerika biri mu karere bigomba gufungwa ako kanya, bitaba ibyo bikazagabwaho ibitero nk’uko Al Jazeera yabitangaje. Yongeyeho ko nubwo Iran ishaka kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi, ibitero ku birindiro by’Amerika mu karere bizakomeza.

Khamenei yavuze kandi ko umutwe w’abarwanyi bo muri Yemen uzafasha muri uru rugamba, anongeraho ko n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Iraq na yo ishaka gushyigikira impinduramatwara ya kisilamu.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran yashimiye ingabo z’igihugu cye, avuga ko zarinze Iran kugirwa ingaruzwamuheto cyangwa gucikamo ibice mu gihe iri kugabwaho ibitero.

Yagize ati: “Ndashimira abarwanyi b’intwari bakomeje gukora akazi gakomeye mu gihe igihugu cyacu kiri mu bibazo kandi kiri kugabwaho ibitero.” Yanahize ko Iran izakomeza kurwana.

Umuyobozi mushya wa Iran, Mojtaba Khamenei, yatanze ijambo rye rya mbere kuva ashyizwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu (Al Jazeera)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *