Chuck Norris wamamaye mu gukina filimi yitabye Imana
Chuck Norris, wamamaye mu mikino njyarugamba (martial arts), wabaye umwami w’isi muri iyo mikino, ndetse akamenyekana nka rutahizamu muri filimi z’ibikorwa (action hero) no mu mashusho y’urwenya yakwirakwiriye kuri interineti mu myaka ya za2000; yapfuye afite imyaka 86.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’umuryango we ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram na Facebook, bavuze bati: “Tubabajwe cyane no kubamenyesha ko umukunzi wacu Chuck Norris yitabye Imana mugitondo cyo ku munsi w’ejo.” Bongeyeho ko nubwo badashaka gutangaza ibyihariye ku rupfu rwe, yari akikijwe n’umuryango we kandi yari mu mahoro.
Amakuru avuga ko yagize ikibazo cy’uburwayi gitunguranye ari muri Hawaii ku wa Kane w’ejo hashize. Umuryango we washimiye abakunzi be ku masengesho bamukoreye ubwo yari arwariye mu bitaro.
Mu butumwa bwa bo, bagize bati: “Yabayeho ubuzima bushingiye ku kwizera, intego n’urukundo rukomeye yakundaga abo yakundaga. Binyuze mu kazi ke, imyitwarire ye myiza n’ubugwaneza, yahumekeye miliyoni z’abantu ku isi kandi asiga umurage ukomeye mu buzima bwa bo”.

Intangiriro y’umwuga
Mu rugendo rwe rwa sinema, Norris yamenyekanye cyane bwa mbere mu 1972, akina muri filimi yitwa “The Way of the Dragon” aho yarwanaga na Bruce Lee. Nyuma y’imyaka itanu, yabonye umwanya wa mbere w’imena muri filimi “Breaker! Breaker!”.
Mu myaka ya 1970 na 1980, yubatse izina rikomeye muri filime z’ibikorwa zirimo “Missing in Action” na “Delta Force”, agaragaza isura y’umuntu utajegajega.
Mu myaka ya 1990, yimukiye kuri televiziyo, aho yamenyekanye cyane muri filimi y’uruhererekane Walker, Texas Ranger yamamaye hagati ya 1993 na 2001. Muri iyo filimi yakinaga nka Cordell Walker, umupolisi urwanya ibyaha muri Texas.
Uko yamenye imikino njyarugamba
Amazina ye nyakuri ni Carlos Ray Norris, yavukiye i Ryan muri Oklahoma. Nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be, yimukanye na nyina n’abavandimwe be ajya kuba i Kansas no muri California.
Yatangiye kumenya imikino njyarugamba mu mpera z’imyaka ya 1950, ubwo yakoraga mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Koreya. Nyuma yo kugaruka, yatangiye kwigisha karate ndetse aba umwe mu bakinnyi bakomeye muri uwo mukino. Yaje no gushyiraho uburyo bwe bwihariye bwa karate bwiswe Chuck Norris System.
Icyamamare no ku mbuga nkoranyambaga
Chuck Norris ntiyamenyekanye gusa muri filimi, ahubwo yanamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu byiswe “Chuck Norris facts,” amagambo y’urwenya agaragaza imbaraga n’ubutwari bwe mu buryo bukabije.
Yanakinnye muri filimi nyinshi zirimo: The Expendables 2, ari kumwe n’abandi bakinnyi bakomeye.
Umurage yasize
Mu 1990, yashinze gahunda yiswe Kickstart Kids igamije kwigisha urubyiruko indangagaciro binyuze muri karate. Iyi gahunda yafashije benshi mu rubyiruko kwirinda ibyaha no kubaho ubuzima bufite intego.
Chuck Norris yasize umurage ukomeye mu myidagaduro, mu mikino njyarugamba no mu buzima rusange, aho yakomeje kuba icyitegererezo ku bantu benshi ku isi.