Trump: Iran ifite ubwoba bwo kwemera ko iri mu mishyikirano n’Amerika
Mu gihe imirwano ihuza Amerika na Israel ku ruhande rumwe na Irani ikomeje gufata indi ntera, kimwe mu bikomeje kuvugwaho cyane ni ukutavuga rumwe hagati ya Washington n’ubutegetsi bwa Tehran ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro.
Dore uko ibintu bihagaze kugeza ubu:
Mu ijambo ryatanzwe mu ijoro ryakeye, umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’Amerika (White House), Karoline Leavitt, yavuze ko Perezida Donald Trump amaze iminsi itatu ari mu biganiro bifite akamaro na Irani. Yanagaragaje ko igitero giherutse cyabaye mbere y’igihe cyari giteganyijwe, anavuga ko ubuyobozi bwa Irani buri gushaka inzira yo gusohoka muri ibi bibazo.
Ibi ariko binyuranye n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araghchi, we wavuze ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kujya mu biganiro muri iki gihe. Yemeje ko hari ubutumwa bwagiye buhanahana binyuze mu bihugu by’inshuti, ariko ko ibyo bidashobora gufatwa nk’ibiganiro cyangwa ibigana na byo.
Nubwo bimeze bityo, Donald Trump akomeje gutsimbarara ku mvugo ye, avuga ko Irani iri mu biganiro ariko ikaba itatinyuka kubyemera ku mugaragaro. Yagize ati: “Barabitinya kuko batekereza ko abaturage ba bo bashobora kubigiraho ingaruka mbi.” Yongeraho ko kandi bafite impungenge z’uko bashobora guterwa.
Hari kandi kudahuza ku byo impande zombi zisaba kugira ngo intambara irangire. Ku wa Gatatu w’ejo hashize, byavuzwe ko Amerika yahaye Irani urutonde rw’ibintu 15 igomba kubahiriza kugira ngo imirwano ihagarare.
Ku ruhande rwa Irani, umwe mu bayobozi bakuru mu rwego rw’umutekano, wavuzwe n’itangazamakuru rishyigikiye Leta (Press TV), yatangaje ko na bo bafite ibyo basaba bitanu kugira ngo bemere guhagarika intambara. Muri byo harimo kwishyurwa ibyangiritse, indishyi z’akababaro, ndetse no guhagarika imirwano ku mpande zose.
Hagati aho ariko, imirwano iracyakomeje. Muri Israel, hagaragaye umwotsi uva ku kigo gitanga ingufu nyuma y’igitero cya misile bivugwa ko cyagabwe na Irani. No mu murwa mukuru wa Irani, Tehran, humvikanye urusaku rw’ibisasu byo kwirinda ibitero byo mu kirere.
