Infantino yagerageje guhuza abayobozi b’umupira w’amaguru ba Israel na Palestine birangira nabi
Ku itariki ya 30 Mata 2026, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yagerageje guhuza abayobozi b’umupira w’amaguru ba Isiraheli na Palesitine mu rwego rwo kugaragaza ubumwe mu Nteko Rusange ya 76 ya FIFA (76th FIFA Congress) yabereye i Vancouver muri Canada.
Iki gikorwa nticyagenze neza nk’uko byari byitezwe, dore ko banze guhana ibigana ibintu byatunguye benshi mu bakurikira umupira w’amaguru.
Infantino yahamagaye ku rubyiniro Perezida wa Federasiyo ya Palesitine (PFA), Jibril Rajoub, na Visi-Perezida wa Federasiyo ya Isiraheli (IFA), Basim Sheikh Suliman, abasaba gusuhuzanya no gufatanya ifoto y’urwibutso.
Jibril Rajoub yanze gusuhuzanya na Suliman ndetse ahita ava ku rubyiniro.Rajoub yatangaje ko adashobora gusuhuzanya n’uhagarariye guverinoma ashinja “itsembabwoko” n’ “ivangura” muri Gaza.
Yakomeje avuga amagambo menshi agaragaza bari guca mu buribwe “turimo kubabara”, ashimangira ko ibyakozwe na Infantino ari imikino idakemura ibibazo nyakuri.
Rajoub yatangaje ko adashobora gusuhuza umuntu Isiraheli yakoresheje mu rwego rwo kugaragaza isura nziza (whitewash) mu gihe abanya-Palesitine bakomeje kubabara.
PFA imaze igihe isaba FIFA guhagarika Isiraheli kubera ko yemera ko amakipe akorera mu duce twa West Bank (afatwa n’amahanga nka Palesitine) akina muri shampiyona yayo, ibyo Rajoub abona nko kurenga ku mategeko ya FIFA.
Nubwo ibi bibazo byari bihari, Infantino yashimangiye ko FIFA izakomeza guhuza impande zombi hagamijwe kuzana icyizere n’amahoro binyuze mu mupira w’amaguru.
Uyu mwuka mubi ukomeje kuzamuka mu rwego rwa siporo, aho Palesitine iherutse no kurega mu Rukiko rw’Imfashanyigisho rwa Siporo (CAS) yamagana icyemezo cya FIFA cyo kudafatira ibihano Isiraheli.

