Kamonyi: Impaka zo mu birombe zasize umusore atemaguwe kugeza apfuye
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rukoma, abaturage batunguwe n’urupfu rw’umusore w’imyaka 22 y’amavuko wishwe atemwe na mugenzi we nyuma y’amakimbirane yabereye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Amakuru yatangajwe na TV1 avuga ko aba basore bombi bashyamiranye ubwo bari mu kazi k’ubucukuzi, bikaza kuvamo imirwano yakurikiwe n’ubwicanyi. Uwo musore bivugwa ko wakoze ayo mahano yahise akoresha intwaro gakondo atema mugenzi we, ahita ahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Hassan Kamanzi, yabwiye TV na Radio1 ko Polisi yahise itangira iperereza kuri iki kibazo ndetse ko ukekwaho gukora ubu bwicanyi yamaze gutabwa muri yombi.
Polisi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye ayo makimbirane n’uko ubwicanyi bwakozwe, mu gihe abaturage bo muri ako gace bavuga ko batewe ubwoba n’iki gikorwa cyabereye aho bakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
