Muri UR-Nyarugenge Haravugwa Umugabo Wiyoberanyije nk’Umunyeshuri Akekwaho Kwiba Laptop z’Abanyeshuri
Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge, haravugwa inkuru y’umugabo bivugwa ko yinjiye muri iri koleji yiyoberanyije nk’umunyeshuri agambiriye kwiba mudasobwa na telefone by’abanyeshuri.
Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo yambaye imyenda isa n’iy’abanyeshuri ndetse afite ibyangombwa bivugwa ko byahimbwe kugira ngo abashe kwinjira no kwidegembya mu mashuri no mu nyubako z’iyi kaminuza.
Abanyeshuri bavuga ko uyu mugabo yajyaga yinjira mu ishuri akisanga hagati y’abiga nk’aho ari umwe muri bo, ubundi hagira urangara gato cyangwa agasohoka iminota mike, akabura laptop ye.
Aba banyeshuri kimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko ikibazo cy’ubujura bwa mudasobwa muri iri shami kimaze igihe, ariko hakaba nta buryo buhagije bwo gukurikirana ababikora.
Bamwe mu banyeshuri banenze ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko inyubako nyinshi zitagira camera za CCTV zafasha mu gutahura abajura cyangwa gukurikirana ibikorwa nk’ibi.
Hari abavuze ko kuba umuntu ashobora kwinjira yiyoberanyije akamara igihe mu ishuri ntawe umuketse, bishyira abanyeshuri mu gihirahiro ndetse bikongera impungenge z’umutekano w’ibikoresho byabo.
Ku rubuga rwa X, abantu batandukanye bagaragaje amarangamutima yabo kuri aya makuru.
Bamwe bavuze ko ikibazo cy’umutekano muke muri za kaminuza gikwiye guhagurukirwa hakiri kare, abandi bavuga ko abanyeshuri bakwiye kurushaho kwitwararika ibikoresho byabo.
Hari uwagize ati: “Birababaje kubona umuntu aza yiyoberanyije akinjira mu ishuri nk’umunyeshuri, ubundi akagenda yiba laptop nta n’umwe ubasha kumenya ibyo ari gukora.”
Undi na we yavuze ko “Kubura camera muri kaminuza nk’iyi ni ikibazo gikomeye cyane, yigamo abiga ibijyanye n’ikoranabuhanga cyane cyane ahigira abanyeshuri benshi bafite ibikoresho bihenze.”
Aya makuru yakomeje gukwirakwira nyuma y’amafoto n’amashusho byasangijwe ku rubuga rwa X na Sam Kabera kuri X, aho benshi basabye ko hakazwa umutekano muri Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo hirindwe ubundi bujura bushobora kuhakomereza.



