AmakuruPolitiki

RDC yatangiye guhiga abashinjwa gutuka Perezida Tshisekedi ku mbuga nkoranyambaga

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangije ibikorwa byo gushakisha abakoresha imbuga nkoranyambaga mu gutuka cyangwa guharabika Perezida Félix Tshisekedi, bashinjwa gukoresha nabi ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Iki cyemezo cyashimangiwe na Minisitiri w’Ubutabera, Guillaume Ngefa, watangaje ko inzego z’ubutabera n’izishinzwe umutekano zahawe amabwiriza yo kumenya abakora ibyo bikorwa, baba aba mu gihugu cyangwa ababa mu mahanga.

Minisitiri Ngefa yavuze ko hari abantu bamwe, harimo n’abatuye hanze ya RDC, bari gukoresha nabi uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bakabuvanga no gukora ibyaha byo gusebya ubuyobozi bw’igihugu.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bishobora guteza amacakubiri mu Banye-Congo no guhungabanya ituze ry’igihugu.

Ati:“Agaciro n’icyubahiro by’Umukuru w’Igihugu, nk’umurinzi w’Itegeko Nshinga, ubumwe bw’igihugu n’inzego za Repubulika, bigomba kurindwa n’amategeko.”

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gushakisha abandika cyangwa basangiza ubutumwa bufatwa nk’ubuharabika Perezida Tshisekedi, anavuga ko abazabigaragaraho bazahanwa kabone n’iyo baba baba mu mahanga.

Ibi bije bikurikira imvuru n’ibitekerezo byinshi byatambutse nyuma y’ijambo rya Perezida ryo ku wa 6 Gicurasi 2026, aho yavuze ko ashobora guhindura Itegeko Nshinga akaba yakwiyamamariza manda ya gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *